Abafana ba Dream Boys binjiye mu bikorwa byo gufasha

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/02/2018, Saa 15:46:13 Yasuwe inshuro 594

Abafana ba Dream BOys bibumbiye mu Itsinda ryiswe Indatwa baravuga ko binjiye mu bikorwa byagutse bigamije guteza imbere u Rwanda n’abarutuye.

Tariki ya 24 Gashyantare 2018 iri tsinda ryakoreye umuganda mukarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Karembure, aho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Karembure ndetse no kubumba amatafari azifashishwa mu kubaka ubwiherero bw’abatishobiye.

Umuyobozi w’aba bafana Olivier Nshimiyimana,yabwiye RWANDA DAILY NEWS ko ibi bikorwa bipangirwa kuri whatsapp ariko ko ari isomo no kubandi badakoresha urwo rubuga.

Ati: "Dusura abarwayi gufasha abatishoboye urugero nk’uko twabumbiye amatafari uriya mukecuru igikorwa giteganywa kindi ni ukuzajya kureba ko yubakiwe tunamushyira ibyamufasha mu mibereho ye nk’ibyo kurya."

Yungamo ati:" Dufite group igizwe n’abantu 105 ya WhatsApp ariko twifuzako bakiyongera ari na yo mpamvu dukora ibikorwa nk’ibyo ngo n’izindi Ndatwa zitazi ko dufite organization zibimenye."

Ni ubwa mbere iri tsinda rikoze ibikorwa nk’ibi, cyakora ngo ni ikivi batangiye kandi biteze kuzacyusa.

Indatwa mu gikorwa cyo kubumba amatafari


Abafana ba Dream Boys mu mpuzankano y’icyatsi kibisi

      

Tanga igitekerezo

-->