Ababyeyi ba Baby Style bamusabye gutsinda amasomo agahembwa gukomeza umuziki

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 8/02/2018, Saa 12:01:57 Yasuwe inshuro 372

Umuhanzi w’imyaka 9 Twahirwa uzwi nka Baby Style yatumwe n’ababyeyi amanota muri uyu mwaka w’amashuri.

Nzakundimana Claude, umubyeyi wa Baby Style avuga ko umwana we ukunda umuziki ariko iiyo azanye amanota meza aribwo amuhemba gukurikiranira hafi muzika ye igihe yaje mu biruhuko.

Yagize ati: "Ikiruhuko gishize nubwo hari byinshi twagombaga gukora ariko ibyibanze twarabirangije aho yakozemo indirimbo 2;arizo Birthday ndetse n’indi yitwa umuziki yafatanyije na mukuru we Young Boy.

Gusa ntiyabashije gukora amashusho yazo ku bw’igihe gitoya kandi nari namwemereye gukora igitaramo byinshi bitandukanye kugirango yiyegereze abana bagenzi be ndetse nabakurikirana ibihangano bye muri rusange.

Baby style wimukiye mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza na we yemeza ko icyo agiye gukora ari ukugirango atsinde neza amasomo azahembwe gukomeza umuziki we.

Ati:"Nibyo umuziki wanjye ndawukurikirana gusa kuri ubu ngiye kwibanda ku masomo kuko nayo yazatuma ntera indi ntambwe yaho nifuza kugeza indoto zanjye."

Baby Style amaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndashimira, Murezi, igitego ndetse na Birthday.


      

Tanga igitekerezo

-->