Yannick na Rutanga barekuwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/11/2017, Saa 18:59:37 Yasuwe inshuro 835

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Abakinnyi 2 ba Rayon Sports nta cyaha bakurikiranyweho ku bw’ibyo bakaba barekuwe kuko bari bari bari kuri polisi mu rwego rwo gufasha inzego zibishinzwe mu iperereza ry’ibanze kuri dosiye ya Karekezi.

Mu gitondo cy’uyu munsi ni bwo amakuru yazindutse avuga ko Abakinnyi babiri b’Ikipe ya Rayons Sports, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari mu maboko ya Polisi kuva kuri iki Cyumweru.

Aba bakinnyi bafashwe nyuma y’iminsi ine umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier na we atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha Polisi yavuze ko byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu mugoroba ni bwo Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter ishyizeho itangazo rivuga koRutanga na Mukunzi barekuwe nyuma yo gusobanura kuri polisi ibijyanye n’ibyo umutoza Karekezi ashinjwa.

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Rutanga Eric na Mukunzi Yannick nta byaha bakurikiranyweho. Bari bitabye Police gufasha ubugenzacyaha mw’iperereza ry’ibanze kuri dosiye ya Karekezi Olivier, nyuma barataha.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Karekezi yaba yatawe muri yombi, icyo gihe Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu yongeraho ko ibisobanuro birambuye bizagenda bitangazwa uko iperereza rizajya ritanga amakuru afitiye inyungu abaturage.

urukuta rwa Tweeter rwa Polisi y’u Rwanda

Indi nkuru wasoma:Rayon Sports hagati y’urupfu n’umupfumu


      

Tanga igitekerezo

-->