Volleyball:IPRC Karongi yanyagiye APR amaseti atatu ku busa

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 9/12/2018, Saa 07:30:08 Yasuwe inshuro 610

Mu mukino wabereye mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/12/2018,IPRC Karongi yitabiriye bwa mbere imikino y’irushanwa ry’icyiciro cya mbere muri Volleyball yihereranye ikipe ya APR , isanzwe ikina muri iki cyiciro ifitemo n’ibikombe byinshi, iyitsinda amaseti atatu ku busa (3-0).

Uyu mukino watangiye saa saba z’amanywa 13h00. Uko amakipe yombi yatangiye afite imbaraga ni na ko umukino wakomeje bigaragarira mu manota bagiye batsindana.

Ku ikubitiro, IPRC Karongi yatsinze APR seti ya mbere ku manota 27 kuri 25; seti ya kabiri ku manota 27 kuri 25 na seti ya gatatu ku manota 25 kuri 23.

MUTANGANA Frederic, Umuyobozi wa IPRC Karongi Volleyball Club akaba n’umwe mu bayiba hafi cyane, yabwiye Rwanda Daily Neews ibyabafashishije kugira ngo babashe gutsinda uyu mukino.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere cyatumye Ikipe itsinda ni ishyaka bafite ryo gukunda ikigo bakinira bakumva bateza imbere ikigo bigamo ndetse no guteza imbere impano zabo. Kuba ari ikipe y’abana bakiri bato, abenshi biga mu mashuri yisumbuye abandi muri Kaminuza, bari munsi y’imyaka 21 bitanga icyizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye ba Volleyball y’igihugu mu gihe kiri imbere.”

Abakinnyi ba IPRC Karongi benshi bari mu nsi y’imyaka 21,bigatanga ikizere ko bazavamo abakinnyi bakomeye bazafasha ikipe y’Igihugu

Ikindi cyabafashije gutsinda uyu mukino ngo ni imyiteguro ihagije bagize ndetse babasha no kuzigama imbaraga.

Yakomeje avuga ko n’ubwo umukino wa mbere batsinzwe na Gisagara Volleyball Club seti eshatu ku busa bitabababaje kuko ari ko bari babyiteze.

“Twari tuzi neza ko Gisagara iturusha cyane kuko yari ifite amanota 12 twe dufite amanota 5. Ibi rero byatumye duhitamo gushyira imbaraga nyinshi kuri APR dukinisha abakinnyi bafite imbaraga kugira ngo tuyivanemo kuko ari yo twanganyaga amanota 5.”

Ikipe ya IPRC Karongi Volleyball Club imaze gukina imikino 6 muri yo yatsinze imikino 3 itsindwa 3. Ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 8 ikurikira Gisagara,UTB, na REG.


      

Tanga igitekerezo

-->