Amagaju yasabwaga gutsinda agakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ntiyabyitwayemo neza ,kuko banyagiwe na Police naho Kiyovu sports yihanangirizwa na Miloplast.
Kuri iki cyumweru AMAGAJU FC mu rugendo yakoze ivuye mu Bufundu ntirwayihiriye ,kuko yaje kunyagirwa na Police F ibitego 4-1 ,umukino wabereye ku Kicukuro,Amagaju yasabwaga gutsinda igakomeza kuza imbere y’andi makipe ariko Police FC ihagaritse umuvuduko wabo.
Ikipe ya Kiyovu sports nyuma yo gutsindwa na Rayon sports yari yizeyeko ,Miloplast itaza kubakanga Ku kibuga cyo kwa Mironko,ariko ibyo abafana bibwiraga si ko bygenze kuko baje gutsindwa ibitego 2-1,bimwe mu bishyira ku gitutu umutoza Kasa Andre kuko umukino ukurikira bazahura na APR F.
Uko imikino y’umunsi wa gatatu yagenze
Ku wa gatanu
APR FC 2-1 As Kigali
Ku wa Gatandatu
Entincelles 1-1 Mukura vs
Kirehe fc 1-0 Musanze fc
Espoir fc 0-0 Sunrise fc
Bugesera fc 1-0 Rayon sports
Ku cyumweru
Police FC 4-1 Amagaju fc
Mitoplast fc 2-1 Kiyovu fc
Gicumbi fc 2-1 Marine fc