Umutwe w’iterabwoba wa ISIS ngo uzagaba ibitero mu mikino y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/05/2018, Saa 16:29:08 Yasuwe inshuro 1173

Umutwe w’iterabwoba wa ISIS nturi guhwema kugaragaza ko uzagaba ibitero ku mikino y’igikombe cy’Isi izabera mu gihugu cy’Uburusiya mu kwezi gutaha kwa Kamena.

Ibi byagiye bigaragara muri amwe mu mafoto uyu mutwe washiraga ahagaragara ariho bamwe mu bakinnyi bakomeye bazitabira iyi mikino basa nkaho bafashwe nuyu mutwe witerabwoba wo mu gihugu cya Sria.
Nkuko ikinyamakuru The sun dukesha iyi nkuru cyabitangaje, uyu mutwe w’iterabwoba washize ahagaragara iyindi foto igaragaza ubugome n’ubwicanyi uyu mutwe uzakorera muri iyo mikino y’Igikombe cy’Isi.

Ifoto igaragaza igikombe cy’Isi kinyujijwemo icyuma

Ifoto iriho ikirango cy’Igikombe cy’Isi kinyujijwemo icyuma munsi yaco handitseho amagambo yo mu gifaransa tuez-les tous ugenekereje mu kinyarwanda avuga ngo mubice bose iyi foto ikaba yasohowe n’itsinda ry’uyu mutwe ryo mu gihugu cy’Ubufaransa nkuko ikigo gishinzwe iperereza ku iterabwoba cyabitangaje.

Si ubwa mbere uyu mutwe wigeze guha gasopo Perezida w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir Putin ko bazihorera kubera ko nawe yishe Abayisilamu ifoto yagaragazaga indwanyi yuyu mutwe ifashe imbunda yo mu bwoko bwa AK47 ahagaze muri sitade imwe yo mu burusiya handitseho amagambo aha gasopo Vladmir Putin ko azishurira ku kuba yica Abayisilamu.

Ifoto yagaragazaga indwanyi ya ISIS iri muri sitade n’imbunda mu ntoki

Uyu mutwe w’iterabwoba kandi wigeze kugaragaza umukinnyi Lionel Messi ukinira FC Barcelona apfukamye hasi amaboko ye azirikiwe inyuma indwanyi yo muri uyu mutwe w’iterabwoba imuhagaze hejuru hirya ye hari igiturika ibintu biri gutera ubwoba bamwe mu bazitabira iyi mikino y’igikombe cy’Isi.

Umukinnyi Lionel Messi agaragara yafashwe na ISIS

Uyu mutwe w’iterabwoba kandi wakomeje kugaragaza ko uri guhangana n’igihugu cy’Uburusiya aho wasohoye ifoto igaragaza amakipe abiri imwe ari iy’uyu mutwe indi ari iy’Uburusiya, hejuru handitseho ISIS vs Russia Urupfu cyangwa Ubuzima.

Ifoto yagaragaje ISIS n’Uburusiya bisa nibigiye gukina umukino w’urupfu cyangwa ubuzima

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->