Umutoza wirukanwe n’ikipe ya Crystal Palace yahawe akazi ko gutoza West Bromwich

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/11/2017, Saa 16:20:43 Yasuwe inshuro 746

Kuri uyu wa Gatatu, 29/11/2017 ni bwo ikipe ya West Bromwich yatangaje ko Alan Pardew yagizwe umutoza mushya nyuma y’ukouwahoze ari umutoza wayo Toni Pulis yirukanywe azira kumara imikino icumi adatsinda.

Uyu mutoza wari umaze umwaka yirukanywe n’ikipe ya Crystal Palace, yahawe inshingano zo kugarura iyi kipe mu murongo wo gutsinda kandi agasubiza ku murongo imikinire yayo dore ko abafana bayo batari bishimiye uburyo iyi kipe ikinamo.

Nk’uko ikinyamakuru The mirror cyabitangaje, Alan Pardew yatangaje ko yishimiye gutoza ikipe nziza kandi ifite n’abakinnyi beza yongeraho ko bizamugora kuyishira ku mwanya mwiza ariko avuga ko yizeye ko we n’Abakinnyi be bamenyereye Premier League bazabigeraho.

Perezida wa West Bromwich, John Williams yatangaje ko bishimiye umutoza watoje imikino igera kuri Magana atatu(300)muri shampiona y’Ubwongereza yongeraho kandi ko ibyo bamutezeho azabibaha.

Iyi kipe yatozwaga na Gary Megson byagateganyo. Alan Pardew agizwe umutoza mu gihe kuri uyu wa Gatandatu,iyi kipe ifitanye umukino n’iyo yahoze atoza ya Crystal.

Yanditswe na:NIYOYITA Jean d’Amour


      

Tanga igitekerezo

-->