Umutoza wa Mukura yatangaje ko afite ikibazo cyo kubura ba rutahizamu bafatika

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 28/05/2018, Saa 12:20:17 Yasuwe inshuro 570

Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura arahamya ko Mukura VS iri guhura n’ ikibazo cyo kutabyazaumusaruro uburyo bw’ibitegobuboneka mu mukino.

Ni nyuma yo gutsindwa na Espoir ibitego 2-0 bya Cyambadde Fred ku munota wa kabiri na Niyitanga Yussuf ku munota wa73 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Muri uyu mukino Mukura VS yahushijemo uburyo butanu bw’imbere y’izamu burimo ubwa Hakizimana Kevin, Cyiza Hussein basigaranye n’izamu hamwe na Lomami Frank winjiyemo asimbuye Hakizimana Kevin nawe akubita ipoto inshuro ebyiri.

Haringingo yasobanuriye abanyamakuru ko ikibazo kikiri kumenya kubyaza umusaruro amahirwe y’imbere y’izamu nk ‘uko yakunze kubigaragaza mumikino iheruka.

Haringingo yagize ati :’’ Ibitego bibiri ni byinshi ku muntu wabyumvishe kuri radiyo ariko ku muntu wari ku kibuga twari gutsindwa bibiri tukabatsinda bitanu. Ikibazo ni uko tutabonye amahirwe yo gutsinda, ni cya kibazo tugifite cyo guhusha uburyo budahushwa. Nk’uyu munsi, twageze imbere y’izamu hahandi rutahizamu aba ari imbere y’umunyezamu inshuro zirenga enye ariko ntitwashoboye kubitsinda. Birababaje kandi twinjiye mu makipe ashobora kumanuka. Nubwo dukina neza ntidutsinde dukwiye kwikuibita agashyi"

Yakomeje agira ati :’ ’Nibyo ni ikibazo kuba duheruka gutsinda cyera, kandi si ukuvuga ko dukina nabi. Tugera imbere y’izamu. Njye akazi kanjye ndagakora, ntegura umukinnyi we akajya mu kibuga...Ikibazo ni uko tubura wa muntu udahusha utsinda igitego kuko uko dukina bihuye n’uko dutsinda twakabaye dufite umusaruro
urenze uriya"

Umutoza wa Mukura yavuze ko akomeza gukoresha imyitozo ya ba rutahizamu yo kutazuyaza imbere y’izamu. Yanagaragaje ko iki kibazo gishobora gukemurwa na rutahizamu Mutebi Rachid ugifite imvune y’umutsi w’inyuma ku itako.

Mukura iri ku mwanya wa 11 n’amanota 25 mu gihe igifite imikino ibiri y’ibirarane harimo uwo izakiramo Etincelles kuwa gatatu w’iki cyumweru n’uwa Miroplast.


      

Tanga igitekerezo

-->