Umukinnyi Mesut Ozil yakoze ubukwe yambariwe na Perezida wa Turukiya

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 9/06/2019, Saa 07:57:32 Yasuwe inshuro 84

Umukinnyi ukinira ikipe ya Arsenal akaba anakinira ikipe y’igihugu y’Ubudage yakoze ubukwe n’umukunzi we wo mu gihugu cya Turukiya aho perezida w’iki gihugu Recep Tayyip Erdogan yari ari mu bambariye(Best man) uyu mukinnyi.

Uyu Ozil yarongoye nyampinga w’igihugu cya Turukiya aho ibirori byabo byari byitabiriwe n’abagera kuri 300 harimo na Perezida w’iki gihugu Recep Tayyip Erdogan hamwe n’umugore we Emine Erdogan mu birori byabereye muri hoteli ya Luxury Hotel.

Uyu mukinnyi wimyaka 30 usanzwe ukina hagati mu kibuga akinira ikipe y’igihugu y’Ubudage ariko akaba anafite inkomoko mu gihugu cya Turukiya.