Shampiyona y’u Rwanda: APR yahagamwe n’ikipe ya nyuma

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 1/03/2018, Saa 09:13:07 Yasuwe inshuro 334

Ubwo hakinwaga umunsi wa 12 muri shampiyona y’u Rwanda,amakipe yakinnye nta yabashije kwegukana atatu.

Uko imikino yose yarangiye

APR Fc 0-0 Miroplast Fc
Mukura VS 1-1 Marines Fc
Sunrise Fc 1-1 Amagaju Fc
Bugesera Fc 0-0 Etincelles

Kuwa 2 shampiyona yari yakomeje Kirehe FC yanganyije na Kiyovu Sports iyoboye urutonde,naho Police FC inganya na As Kigali 2-2.

Amakipe atanu ayoboye urutonde

Kiyovu sports ifite amanota 24
As Kigali 21
APR FC 21
Police FC 19
Sunrise 19

Mu gihe Rayon sports ifite iki gikombe iri ku mwanya wa 6 na manota 18 ikaba ifite umukino itarakina.


      

Tanga igitekerezo

-->