Mu mukino wasozaga imikino yo muri kimwe cya kabiri cya Championsleague aho ikipe ya Ajax Amsterdam yari yakiriye ikipe ya Totenham hotspurs ku kibuga cyayo ari naho amahirwe yayo yo gukina umukino wa nyuma yaje kurangira ku munota wa nyuma.
Ni umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Totenham kuri bibiri bya Ajax (3-2) byaje gutuma igiteranyo cyose no ku mukino ubanza biba ibitego 3-3 byaje guha amahirwe ikipe ya Totenham yo gukina umukino wa nyuma igendeye ku bitego yatsinze hanze.
Uyu mukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi ariko ikipe ya Ajax yo mu gihugu cy’Ubuholandi yajegutsinda igitego cya mbere ku munota wa gatanu w’umukino gitsinzwe na kapiteni wayo Matthijs de Light ari nako iyi kipe inyuzamo ihusha n’ibindi bitego byabaga byabazwe. Iyi kipe itozwa na Erik ten Hag yakomeje konsa igitutu Totenham iza no gutsindwa igitego cya kabiri cya Hakim Ziyech ku mupira yaherejwe na Dusan Tadic wahoze akinira Southampton.
Umukino waje guhindura isura mu gice cya kabiri aho rutahizamu wa Totenham Lucas Moura yaje gutsinda ibitego bitatu(Hat-trick) harimo icya nyuma yatsinze ku masegonda ya nyuma y’iminota yinyongera ari nacyo cyahaye itike iyi kipe itozwa na Mouricio Pochettino yo kugera ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza yakomereje ku bitego yatsindiye hanze kuko nubwo mu mikino ibiri aya makipe yari anganya ibitego, Totenham niyo yatsindiye hanze ibitego byinshi kuko yatsinze bitatu mu gihe Ajax yatsindiye hanze kimwe, Uyu mukino ukaba warangiye ari ibitego bitatu bya Totenham kuri bibiri bya Ajax. Mu mikino ibiri yose hamwe ni ibitego 3-3.
Iyi kipe ya Totenham ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma aho izahura n’ikipe bakinana muri shampiyona yo mu bwongereza ya Liverpool nayo yabonye itike isezereye FC Barcelona.
Umukino wa nyuma ukaba utegerejwe kuba ku itariki ya mbere Kamena mu gihugu cya Esipanye ku kibuga cy’ikipe ya Atletico de Madrid.