Umukino wa nyuma wa UEFA Champons league wari uri guhuza amakipe abiri yo mu gihugu cy’ubwongereza ariyo Liverpool na Totenham hotspurs waje kurangira ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe ku nsinzi y’iibitego bibiri ku busa.
Ni amakipe abiri yahuriye ku mukino wa nyuma amaze gukora akazi katoroshe aho mu mikino ya kimwe cya kabiri Liverpool yari yakuyemo FC Barcelona ku bitego bine kuri bitatu naho ikipe ya Totenham yari yakuyemo ikipe ya Ajax Amsterdam ku bitego bitatu kuri bitatu.
Uyu mukino wa nyuma wabereye mu gihugu cya Esipanye ku kibuga cy’ikipe ya Atletico de Madrid waje kurangira ikipe y’umutoza Jurgen Klop itsinze Totenham itozwa na Mouricio Pochetino ibitego bibiri ku busa.
Igitego cya mbere cyabonetse hakiri kare cyane aho umukinnyi wa Totenham Mousa Sissoko yaje gukora umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina hashize amasegonda make umukino utangiye nuko umusifuzi ahita atanga penalite ku munota wa kabiri w’umukino, Muhammed salah ayishyiramo neza cyane.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Liverpool ku busa gusa umukino si uko waje kurangira kuko umukinnyi Divoc Origi winjiye mu kibuga asimbuye Firmino yaje gutsindira Liverpool igitego cya kabiri ari nako umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Liverpool ku busa bwa Totenham(2-0).
Liverpool itwaye igikombe cya Championsa league ku nshuro yayo ya gatandatu aho yari igiheruka mu mwaka wa 2005 i Stanbul.
1997niyoyita@gmail.com