U Rwanda, Eritrea na Ethiopie bakomeje kwiharira imidali muri shampiyona nyafurika

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/02/2018, Saa 20:46:36 Yasuwe inshuro 306

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018, mu Rwanda hari kubera irushanwa nyafurika ryo gusiganwa ku magare mu byiciro bitandukanye, abagabo n’abategarugori.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo kumugabane wa Afurika bigera kuri 17 gusa ibyitezwe cyane ni Eritrea, Rwanda, Maroc, Algerie, Afurika y’epfo na Ethiopie.

Kumunsi wa mbere nuwa kabiri wiryo rushanwa u Rwanda na Erirtrea nibyo bihugu byegukanye imidali myinshi mu byiciro bitandukanye, haba mu ngimbi, abangavu, abagabo n’abagore.

ku munsi wa mbere abasiganwa bakiniye mu makipe aho basiganwaga n’igihe, aho ingimbi n’bangavu basiganwe ibirometero 18, naho abagabo n’abagore bagasiganwa ibirometero 40, reba uko byagenze ku munsi wa mbere:

Ibyiciro byakinwe ku munsi wa mbere

Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km

Uko ibihugu byagiye byegukana imidari

Icyiciro cy’abato

Abakobwa

1.Rwanda
2.Burundi

Abahungu

1.Eritrea (Zahabu)
2.Rwanda (Silver)
3.Namibia (Bronze)

Abakuru

Abagabo

1.Eritrea (Zahabu)
2.Rwanda (Silver)
3.Algeria (Bronze)

Abagore

1.Ethiopia (Zahabu)
2.Eritrea (Silver)
3.Rwanda (Bronze)

Ku munsi wa kabiri buri mukinnyi ku giti cye yasiganwaga n’isaha, Nsengiyumva Jean Bosco w’ikipe y’u Rwanda mu bakuru yabaye uwa kabiri yegukana umudari wa Silver, inyuma ya Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Eritrea, waje ku mwanya wa mbere, kumwanya wa gatatu haza Areruya Joseph wegukanye umudari wa bronze.

Reba uko byagenze ku munsi wa kabiri, n’imidari begukanye:

Icyiciro cy’abakuru

Abagabo

1 DEBESAY Mekseb Eritrea 53:25 (Zahabu)
2 NSENGIMANA Jean Bosco Rwanda 55 -0:51 (Silver)
3 ARERUYA Joseph Rwanda 40 -0:54 (Bronze)
4 EBRAHIM Redwan Ethiopia -2:15
5 COETZEE Drikus Namibia -2:34
6 VAN HEERDEN Eddie South Africa -2:45
7 LAGAB Azzedine Algeria -2:55
8 MUSIE Saymon -3:02
9 CHOKRI El Mehdi Morocco -3:21
10 BASSON Gustav South Africa -4:14

Abagore

1 DEBESAY Mossana Eritrea 1:04:45 (Zahabu)
2 AMHA Selam Ethiopia -0:13 (Silver)
3 GEBRU Eyeru Tesfoam Ethiopia -1:25 (Bronze)
4 GHEBRIHIWET Tighisti Eritrea -1:58
5 HALBWACHS Aurelie Mauritius -3:01
6 ADRIAN Vera Namibia -3:38
7 INGABIRE Beatha Rwanda -4:19
8 ZAYED AHMED Ebtissam Egypt -6:44
9 MANIZABAYO Mangifique -7:53
10 UKPESERAYE Ese Lovina Nigeria -14:39

Icyiciro cy’abakiri bato (Ingimbi/Abangavu)

Abahungu

1 GHIRMAY Biniyam Eritrea 26:39 (Zahabu)
2 NKURUNZIZA Yves Rwanda -0:56 (Silver)
3 MEDHANIE Natan Eritrea -1:10 (Bronze)
4 AZOR Adiano Mauritius -1:42
5 NZAFASHWANAYO Jean Claude Rwanda -2:06
6 DU PLOOY Charl Namibia -2:24
7 RAMASAWMY Treven Mauritius -2:35
8 LEBSIR Aissa Nadji Algeria -2:39
9 BELMOUKHTAR Saber Algeria -3:44
10 OREDY Denus Rupert Seychelles -4:23

Abakobwa

1 KIDANE Desiet Eritrea 31:30 (Zahabu)
2 TSADKAN GEBREMEDHN Kasahun -1:42 (Silver)
3 HAILU Zayid Ethiopia -2:34 (Bronze)
4 IRAKOZE NEZA Violette Rwanda -4:09
5 MUSHIMIYIMANA Samantha -5:14
6 ES-SAD Siham Morocco -7:41
7 IRADUKUNDA Yvonne Burundi -7:58
8 NIYUBUNTU Goreth Burundi -9:59
9 ALAIBI Alice Nigeria -10:18
10 ODIASE Onyebuchi Nigeria -14:28

Uko ibihugu bikurikirana ku midari nyuma y’iminsi ibiri

ERITREA : 10 (Zahabu 6, Silver 1, Bronze 3)
ETHIOPIA : 8 (Zahabu 2, Silver 5, Bronze 1)
RWANDA : 8 (Zahabu 2, Silver 4, Bronze 2)
BURUNDI : 1 (Silver)
NAMIBIA : 1 (Bronze)
ALGERIA : 1 (Bronze)

Abasiganwa barafata akaruhuko kuri uyu wa gatanu bazakomeze isiganwa kuwa gatandatu ahatehanyijwe isiganwa ry’amakipe yose muri rusange.


      

Tanga igitekerezo

-->