SUPER CUP: Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali hari icyo yasezeranyije abafana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 2/10/2019, Saa 07:39:16 Yasuwe inshuro 286

Ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda,Rayon Sports, yasezeranyije abakunzi bayo ko izitwara neza mu mikino itaha, nyuma y’aho itsindiwe na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi mu bikinirwa mu Rwanda kizwi nka Super Cup.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter iyi kipe yanditse ko habuze amahirwe kandi ko ishimira abafana bayishyigikiye inabizeza kuzitwara neza ku mukino utaha.

Bagize bati: “ Twatsinzwe umukino ariko si ko twabyifuzaga. Byagaragye ko ko amahirwe atari ayacu. Bafana mwakoze kudushyigikira kandi tubasezeranyije kuzitwara neza ku mukino ukurikira.”

Rayon Sport sna AS Kigali ni yo makipe yahuriye ku mukino wanyuma w’igikombe kiruta ibindi mu bikinirwa hano mu Rwanda FERWAFA SUPER CUP 2019.

Uyu ni umukino wabereye kuri stade nkuru y’igihugu (Amahoro stadium) kuri uyu wa Kabiri taliki ya mbere (1) ukwakira 2019.

Ndayishimiye Eric, Benedata janvier, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini, Nsabimana Eric, Kalisa Rashid,Niyonzima Haruna(captain) ndetse na Allogho Mba Martel nibo babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali, mu gihe ku rundi ruhande Kimenyi Yves , Rutanga Eric, Iradukunda Eric,Rugwiro Herve, Iragire Said,Habimana Hussein,Nshimiyimana Amran,Iranzi Jean Claude,Oumar Sidibe,Michael Sarpong ndetse na Ulimwengu Jules aribo bari bitabajwe ku ruhande rwa Rayon Sports.

Rayon sport ni yo yaboneje mu rucundura hakirikare kare doreko hari ku munota wa makumyabiri n’icyenda (29) ubwo yotsaga igitutu ba myugariro ba AS Kigali maze Bishira latif akitsinda.

Byasabye amasegonda 120 yonyine kugirango AS Kigali yishyure, ibifashijwemo na Farouk Ruhinda Saif ku munota wa 31 w’umukino.

Ku munota wa 35 AS Kigali yabonye igitego cyayo cya kabiri (2) cyatsinzwe na Mba allogho Martel maze igice cya mbere kirangira ari bibiri bya AS Kigali kuri kimwe cya Rayon Sports.

Abafana ba Rayon bararanye agahinda ko gutsindwa na AS Kigali

Myugariro wa Rayon Sports Rutanga Eric ni we wafashije iyi kipe kubona igitego cyayo cya kabiri yatsinze mu minota itandatu(6) y’inyongera maze umukino urangira amakipe yombi aguye miswi ibitego bibiri kuri bibiri.

Hitabajwe penaliti (penalty) maze As Kigali yinjiza eshatu (3) kuri imwe (1) ya Rayon Sports. AS Kigali iba itwaye igikombe na Milioni eshanu z’Amanyarwanda.


Yanditswe na IRADUKUNDA KARANGWA Christian