Super Cup:Kera kabaye Ferwafa yemeje ko hazakinwa iminota yari isigaye

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 16:54:30 Yasuwe inshuro 886

Nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amarushanwa muri Ferwafa iteraniye kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017, yemeje ko umukino wa Super Cup wahuzaga APR na Rayon Sports ukaza guhagarikwa kubera ibura ry’amatara kuri stade ya Rubavu (Rayon Sport yamaze gutsinda ibitego 2-0 mu minota 63 y’umukino) uzakomeza kuwa gatatu w’iki cyumweru hakinwa iminota yari isigaye uhereye kuwa 63 kandi hubahirizwa n’ibitego bya Rayon.

Uyu mwanzuro wafashe nyuma y’aho mu gitondo Inama yahuzaga abayobozi ba FERWAFA ndetse n’amakipe yombi yarangiye ntacyo igezeho, bituma Komisiyo ishinzwe amarushanwa yiherera yemeza gusubiramo umukino ukazaba kuwa gatatu ,kuri Stade i Nyamirambo ku isaha y’i saa kumi zuzuye z’umugoroba.

Ibi bibaye mu gihe aganira n’urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru Nzamwita Vincent Degaulle yari yavuze ko ibyemezo bizatangazwa nyuma y’ibiganiro, ariko ko asanga umukino uzabirwamo hashingiwe ku itegeko rya FERWAFA, ariko siko byagenze.

Ubwanditsi