Siporo kuri bose yageze i Nyaruguru ihabwa izina rya Tour de Kibeho

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/10/2017, Saa 10:06:18 Yasuwe inshuro 600

Siporo nk’umwe mu myitozo umuntu akora akagorora ingingo bikamurinda gusaza imburagihe, ni kimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bushyize imbere mu rwego rwo gushikariza abaturage b’aka Karere siporo kuri bose no kubarinda gusaza imburagihe.

Ni muri uru rwego kuri uyu wa 21 ukwakira 2017, muri aka Karere hakozwe ikiswe “TOUR DE KIBEHO” Ikazajya ikorwa iba buri kwezi ku nshoro yayo ya kabiri yitabiriwe n’abaturage b’ingeri zose barangajwe imbere n’abayobozi b’aka Karere ka Nyaruguru.

Ubwo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yageraga ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mariba mu masaha ya mugitondo twahasanze urubyiruko rw’iganjemo urw’abanyeshuli, ababyeyi, ingabo z’U Rwanda, n’abakozi batandukanye b’Akarere ka Nyaruguru bari muri siporo mbere gato y’uko batangira kuzenguruka ibice bitandukanye bya Kibeho.

Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko igikorwa nk’iki rwacyumvaga iyo mu migi, ariko kuko noneho kigeze n’iwabo mu cyaro bikaba ari ikintu rusanga ari kiza cyane.

Ahishakiye Sphie ni umunyeshuli wiga mu mwaka wa 6 mu ishuli ryisumbuye rya Marie Mercie Kibeho ati:” Mu byukuri ibi bya siporo najyaga mbyumva muri za Kigali ariko ubu turishimye kandi tuzajya tuyitabira ubu kibeho yacu igiye kuba icyamamare kurusha uko yari isanzwe.”

Mayor Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru

Habitegeko Francois ni umuyozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko iyi gahunda ya” TOUR DE KIBEHO “ yatekerejwe mu rwego rwo gushikariza abaturage siporo kuri bose kandi bakanareka kumva ko siporo ari iy’abakire cyangwa abatuye mu migi gusa kandi ngo na Kibeho nk’ubutaka butagatifu bwa Kibeho bukarushaho kumenyekanishwa.

Meya ati:” Iki ni igikorwa kiswe siporo kuri bose kizajya kiba 1 mu kwezi kigahuza ingeri zitandukanye, bikaba bigamije kugira ubuzima buzira umuze no kugira ubusabane mu baturage. Kuba twararyise TOUR DE KIBEHO ni uburyo bwo gukomeza kumenyakanisha ubu butaka butagatifu bwa Kibeho kugirango iteka nihavugwa Kibeho wumve Akarere ka Nyaruguru. Kuri iyi nshuro mwanabibonye ko yanitabiriwe n’abanyamahanga baje mu ngendo nyobokamana.”

Munezero Ferdinand w’umuryango Voice Of Generation

Munezero Ferdindand, ni umuyobozi w’umuryango Voice Of Generation ugamije kuvumbura no guteza impano mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru. Avuga ko iki gikorwa kizabafasha kubona impano zitandukanye ku buryo bazaziteza imbere, kandi ngo bizanazamura ubusabane bushingiye ku mpano ndetse umwaka utaha bakaba bari gutegura iserukiramuco ry’impano izatangirira mu bijyanye n’uburezi.

Iyi Tour de Kibeho ku nshuro yayo ya kabiri yitabiriwe n’abantu bari hagati ya 2000 na 3000 barimo n’abanyamahanga, muri iki gikorwa kandi ababishaka bipimisha indwara z’itandura nk’umutima n’izindi…. Iyi Tour de Kibeho ikaba izenguruka kibeho ahantu hafite uburebure bwa kilometero 6, ariko bikaba biteganijwe ko uko iminsi igenda yicuma intera izagenda yongerwa.

Mu Karere ka Nyaruguru I Kibeho niho hemejwe ko habereye amabonekerwa ya Bikiramaliya muw’i 1981, bikaba bikurura umubare munini w’abakora ingendo nyobokamana aho umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko kubara abasura Kibeho bisaba kubara ukarisitiya bahajwe.

Akarere ka Nyaruguru gafite ubuso bungana na 1010km2, gatuwe n’abaturage 294.334 bari mu ngo 63.613 hakurikijwe ibarura ry’abaturage ryakozwe mu mwaka w’2014 batuye mu Mirenge 14.

Ibyo abantu benshi bazi ku Karere ka Nyaruguru, ni Kibeho nk’ubutaka butagatifu, ubuhinzi bw’icyayi,ikawa, ingano, ibirayi n’ibindi.


@arukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->