Said Abed wahawe akazi muri Espoir yagereranyije iyi kipe nk’umurwayi uri mu bitaro

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 5/02/2018, Saa 12:04:38 Yasuwe inshuro 1813

Nyuma y’uko abaye umuyozi wa tekiniki mu ikipe ya ESPOIR Fc Saidi Abedi Makasi yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose ngo ikipe ayikure mu rwobo irimo.

Said Abed Makasi yahoze ari rutahizamu w’Amavubi ariko akaba afite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ahitwa i Bukavu.

Yagarutse muri Espoir FC, aho yahawe akazi nk’umuyobozi ushinzwe tekiniki, ibintu bimutera imbaraga zo gukora cyane kuko iyi kipe yanayikiniye igihe kirekire.

Yagize ati :“Ikipe yari iri ahantu ariko ubungubu tugomba gufatanya ubu ngubu ikipe imeze nk’umurwayi uri mu bitaro tugomba ku kushakira imiti”

Saïd Abed Makasi yamenyekanye cyane mu Rwanda mu 2003 mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004), ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda igitego 1-0 rukiyongerera amahirwe, rukaza gukatisha itike rutsinda Ghana igitego 1-0, ibyo byombi bikaba byaratsinzwe na Jimmy Gatete.

Said Abed Makasi yongeye kwigaragaza muri CAN 2004 ubwo ari we rutahizamu Amavubi yagenderagaho, akaba yaratsinze RDC, igihugu cye cy’amavuko, igitego 1-0 maze umuryango we barawutwikira.

Muri rusange Said Abed makasi yakiniye Amavubi imikino 24, ayitsindira ibitego 8.

Kugeza ubu ikipe ya Espoir Fc iri kumwanya wa nyuma aho bitengayijwe ko shampiyona izasukurwa tariki 17 Gashyantare bakaba bazahura ni ikipe y’Amagaju Fc.

Makasi Abedi yahetse Amavubi igihe kirekire

AKIMANA ERNESTE


      

Tanga igitekerezo

-->