Saïd Abed Makasi yavuze ku makuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Rayon Sport

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 29/12/2018, Saa 22:08:21 Yasuwe inshuro 218

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Espoir FC na Kiyovu Sport FC yanatsinzwemo ibitego 2-0, umutoza wungirije wa Espoir Fc Saïdi Abedi Makasi yavuze ko yavuganye na Rayon Sport ariko ko iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu itaravugana na komite ya Espoir Fc.

Yagize ati:"Rayon Sport yarampamage turavugana ariko ndacyafite amasezerano muri Espoir. Nasabye Rayon Sport ko yavugana na komite kandi ndabona nkunzwe n’abafana cyane."

Uyu mutoza yanavuze ko kugeza ubu akiri muri Espoir Fc ariko ko, abaraza he muri iyi kipe yo hakurya y’ishyamba azahaganiraho na komite y’ikipe ya Espoir Fc.

Saïd Abed Makasi wifuzwa muri Rayon Sports ubu atoza Espoir FC nk’umutoza wungirije. Afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.

Mbere yo gusoza gukina umupira w’amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe atandukanye nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC (Uganda), SC Villa (Uganda),Difaa El Jadid (Maroc), Widad Fez (Maroc) Rayon Sport (Rwanda) na Espoir FC (Rwanda).

Mu Burayi yakinnye muri FC Brussels (U Bubiligi), KV Mechelen (U Bubiligi), FC Brussels (U Bubiligi) Sakaryaspor (Turikiya) Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be’er Sheva F.C (Israël),

Uyu mutoza yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisia mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy’amavuko. Ikipe ya Rayon Sport ikaba iri kumwifuza cyane nyuma yuko muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru hari icyuho cy’abatoza cyane cyane abungiriza umutoza.

Saïd Abed Makasi yavutse taliki ya 20/08/1982 avukira i Bukavu mu cyahosekitwa Zaïre, akaba apima metero 1.78.

Saïd Abed Makasi wifuzwa na Rayon Sport
Mu ikipe ya Rayon Sport bakeneye umutoza wungiriza umuzungu

Akimana Erneste RDN/Rusizi


      

Tanga igitekerezo

-->