Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya Colorado Rapids bamuguranye undi mukinnyi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 8/05/2019, Saa 13:32:39 Yasuwe inshuro 825

Ikipe ya Sporting Kansas City yakinagamo Rwatubyaye Abdul yamaze gufata umwanzuro gutanga myugariro Rwatubyaye Abdul mu ikipe y’indi yitwa Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imuguranamo umukinnyi wo hagati Benny Feilhaber wageze kuyikinira mbere muri 2013-17.

Nkuko Simone Ghirlanda ushinzwe gushakira amakipe Rwatubyaye Abdul yabitangaje, Rwatubyaye yagiye muri Colorado Rapids aguranwe umukinnyi Benny Feilhaber w’imyaka 34 wayitsindiye ibitego 33 mu mikino 180 yayikiniye kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2017.

Rwatubyaye wasinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare uyu mwaka,yamaze kurekurwa nayo imuha ikipe ya Colorado Rapids isanzwe ikinamo icyamamare Tim Howard wahoze akinira amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Manchester United na Everton.
Ikipe ya Colorado Rapids ibarizwa mu mujyi wa Denver iri mu makipe yiyubashye muri USA,kuko yigeze gutwara Major League Soccer muri 2010.