Rurangiranwa Chris Froome nta kigiye mu Butaliyani kwitabira Giro d’Italia

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/01/2019, Saa 18:48:36 Yasuwe inshuro 185

Chris Froome ntazitabira irushanwa rizengurka igihugu cy’Ubutaliyani rizwi nka Giro d’Italia yatwaye umwaka ushize wa 2018 hamwe na mugenzi we Geraint Thomas bazitabira irushanwa risanzwe risoza umwaka mu mukino w’amagare rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa rizwi nka Tour de France.

Nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru nka BBC na The Guardian.Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wanahawe izina rya Simba Wanyika, akaba afite ubwenegihugu bw’ubwongereza afite imyaka 33 arifuza gutwara iri rushanwa akaba umwe mu bagabo batwaye amarushanwa atanu akomeye.

Naho uyu mukinnyi mugenzi we Geraint Thomas w’imyaka 32 watwaye Tour de France ya 2018 nawe ntazitabira iri rushanwa rizenguruka igihugu cy’Ubutaliyani 2019. Kuri ubu umukinnyi ukomoka muri Colombian Egan Bernal afite imyaka 21, niwe wahawe kuyobora Team Sky mu kwezi kwa Gatanu 2019.

Ku ruhande rw’umukinnyi Chris Froome uzwi nka Simba Wanyika yemezako byari bigoranye gufata umwanzuro wo kutazitabira iri rushanwa.

Yagize ati:"Nagize amahirwe menshi no kubona byinshi mu mwaka ushize ariko ndemeza ko uyu mwaka tour de france niyo ntego mfite kandi ndemeza ko bizaba ari byiza kuko nzaba meze neza cyane nkazitwara neza. Maze kubona byinshi kandi nagize icyubahiro ndetse ndumva nshaka kuba natwara Tour de France ku nshuro yanjye ya Gatanu kandi ntago nzikorana kuko dufite ikipe nziza cyane bityo dukora ibishoboka ngo dukore ibyo abatubanjirije batakoze."

Iri rushanwa rizenguruka Igihugu cy’Ubutaliyani ni rimwe mu marushanwa atatu azwi cyane (Grand Tours) rizatangira mu kwezi kwa Gicurasi taliki ya 11 risozwe taliki ya 2 Kamena 2018 naho Tour de France izatangira taliki ya 6 igeze taliki ya 28 Nyakanga 2019.

Chris Froome yatwaye Giro ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2018 aho yanikiye bagenzi be ku birometero 80 we ubwe yitwaye ku muhanda wari uwa 19 mu igize iri rushanwa.

Uyu mugabo watwaye imidari 2 mu mikino ya Olympic ya bronze azatangira gusiganwa uyu mwaka mu irushanwa rya Tour Colombia nyuma akazitabira irindi rushanwa rizabera mu bihugu byiyunze by’Abarabu( UAE Tour), akemeza ko ashobora kuzitabira irindi rushanwa ku nshuro ya mbere ya Tour de Yorkshire rikazaba mu kwezi kwa Cyenda.

Mu mwaka ushize ntago nitwaye neza ngo ntware amarushanwa akomeye nkuko bisanzwe ariko uyu mwaka nzitwara neza cyane mu marushanwa nzitabira harimo La Vuelta na Tour de France.

La Vuelta a Espana, niryo rushanwa risoza amarushanwa yo gutwara amagara azwi ku Isi rikazaba hagati ya taliki ya 24 kanama riszwe taliki ya 15 Nzeli.

Nubwo bahiga umwe mu bakinnyi bakomeye barimo umwongereza Simon Yates wemeje ko yiteguye kurangiza akazi yatangiye mu mwaka ushize kuko yayoboye bagenzi be kugeza ku gace ka 13 ari naho yatangiye gutakaza ibihe maze kuri gace ka 18 Simba wanyika ahita amuhigika anatwara iri rushanwa.
BBC/The Guardian

Chris Froome kabuhariwe mu gusiganwa ku magare
Giraint Thomas na Chris Forom ubwo batwaraga Tour de France muri 2018
Ikipe ya Sky nyuma yo kwegukana Tour de France muri 2018
Ikipe ya Sky mu muhanda basiganwa ku magare

AKIMANA Jean de Dieu @rdn


      

Tanga igitekerezo

-->