Real Madrid ihigitse ikipe ya Manchester united mu kuzambara umwambaro uhenze mu mateka y’Isi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/11/2018, Saa 15:45:08 Yasuwe inshuro 413

Uruganda rukora imyenda rwo mu gihugu cy’ubudage isanzwe yambika iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne rugiye gusinyana amasezerano azatangira mu mwaka wa 2020 kugeza 2030.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri iki gihugu cya Marca ndetse na Onzemondial.com biravugako iyi kipe izahabwa asaga miliyari 1.100.000.000 mu myaka 10 uhereye 2020.

Kuva mu mwaka w’1981 iyi kipe yambaraga Adidas nubwo hagiye hazamo nizindi nganda zitandukanye zirimo Kelme,Hummel gusa ntiyigeze ihagarika imikoranire nuru ruganda rwo mu budage kuva mu mwaka w’1998 nubwo hari nabandi bagiye bashaka ko bakambarwa niyi kipe y’igihangange ku isi,aba bakaba barimwo inganda ebyiri zizwi zo mu gihugu cy’Amerika harimo uruganda rukora imyenda ya siporo rwa Nike ndetse nurundi rwa Under armour ariko bamaze kumvikana na Adidas.

Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza 2030 iyi kipe izambara uyu mwambaro uzaba uhenze kurusha indi yose muri iki kinyejana turimo dore ko izahabwa asaga Miliyari 1 yose ku mwambaro izajya yambara.

Ibi bije bikurikira uruganda rwa Nike rwamaze kumvikana n’amakipe yose akina umukino w’amaboko muri shampiyona y’Amerika ya Basketball (NBA)aho amakipe yose akina muri iyi shampiyona agomba kwambara imyambaro ikorwa nuru ruganda abenshi babonye nk’amasezerano y’ikinyejana gusa aya masezerano iki kinyamakuru cya Marca kivuga niyo azaba ahenze mu mateka kuko ibyari bisanzwe nuko mu myaka mike ishize ikipe ya Manchester united yo mu bwongereza yari ifite amasezerano nuru ruganda agaciro ka miliyoni 750 z’amapawundi asaga miliyari 750 z’amafaranga y’amanyarwanda aho buri mwaka ihabwa miliyoni 75 z’amapawundi kubera kwambika iyi kipe aya masezerano akaba yarafite agaciro ka miliyoni zisaga 750 guhera mu mwaka wa 2014 kugeza 2024,Aya ya Real Madrid azaba afite agaciro ka 1.100.000.000 z’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’iburayi, iyi kipe ya mbere mu kwambara umuterankunga uhenze ubwo aya masezerano azaba atangiye gushyirwa mu ngiro.

Inkuru dukesha Marca na Onzemondial.com
Akimana jean de Dieu @rdn


      

Tanga igitekerezo

-->