Rayon yongeye kubabaza Kiyovu iyitsinda 2-0 haduka imvururu mu bafana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/10/2017, Saa 21:34:12 Yasuwe inshuro 3334

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda, amakipe y’amakeba yujuje sitade Rayon sports yongera kwihanangiriza Kiyovu sports ku bitego bibiri ku busa,bya Usengimana Faustin na Nahimana Shassir umukino wanaranzwe no kurwana kubafana bayo makipe yombi.

Ukigera i Nyamirambo kuva saa mbili za mu gitondo,uhereye kuri 40 mu Biryogo,Cosmos kugera kuri sitade ya Kigali ,abafana b’amakipe yombi bari batangiye ku hashyushya,ku isaha ya saa munani sitade yari yarangije gusa nkiyuzura,icyaje kuba nk’igitangaje ni ukongera kubona aho abafana ba Kiyovu sports bicara huzuye neza,bazanye ibyapa bafana ikipe yabo,wabonaga bibereye ijisho.

Wateraga icyumvirizo mu bakunzi ba ruhago ukumva bafite akanyamuneza ko kongera kubona sitade yuzuye itujujwe n’umukino wa APR FC na Rayon gusa umukino wagiye gutangira ku isaha ya saa cyenda n’igice, sitade yuzuye abafana,sinatinya kuvuga ko ari umwe mu mikino yitabiriwe cyane kuva sitade ya Kigali yavugururwa kuko APR FC na Rayon iyo zahuraga ntabwo uwo mukino witabirwaga bene ako kageni.

Umukino watangiye nyirizina ikipe ya Rayon mu minota nk’itanu yiharira umupira ariko kubasha kureba mu izamu bikanga.

Hafi ku munota nku wa 4 Kiyovu sports yahushije uburyo bwari bwabazwe, umuzamu Bakame akora akazi ashinzwe akuramo umupira neza ,Kiyovu sport yakomeje kuzonga abakinnyi ba Rayon ku buryo bukomeye cyane kumpande nka hari Djuma ,wazamuraga imipira myiza igasanga ba myugariro bahagaze neza,harimo Manzi Thierry na Usengimana Faustin na Rutanga Eric na Nyandwi Saddam.

Umutoza Karekezi Olivier yaje kubona ko Kiyovu ikomeje ku murusha ku buryo bukomeye akora impinduka yinjiza Nova Bayama wari wabanje hanze akuramo Mugisha Gilbert,igitutu cya Kiyovu gisa nk’ikigabanyuka,umukinnyi Mugheni Kakure Fabrice yageragezaga kureba uburyo yababaza ikipe yavuyemo bikanga,nubwo yigaragaje byaje ku mwangira.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aganya ,ariko Kiyovu sports ari yo yabonye uburyo bwinshi bwo kuba yatsinda ibitego,amakipe yombi yagiye mu rwambariro kumva inama z’abatoza,ikipe ya Rayon iza yariye karungu bahanahana neza umupira,cyane kuri Kwizera Pierrot na Yannick Mukunzi na Nova Bayama,ariko bagasanga umuzamu Ndoli Jean Claude ahagaze neza hamwe na ba myugariro be harimo Mbogo Ally.

ku ruhande rwa Rayon icyuho cya Sefu utakinnye uwo mukino wabonaga kigaragara,byagera kuri barutahizamu ku makipe yombi ukabona ko ntabo nko kuri Rayon umukinnyi Bimenyimana Caleb byari byanze neza neza bikanakubitiraho ko ntarutege anifitiye aribwo umutoza Karekezi yakoze impinduka akinjiza T Kone asimbuye Caleb,ubona ko umukino usa nk’uhindutse.

Umukino waje kurangira Rayon yegukanye amanota atatu ,ku bitego bibiri bya Usengimana Faustin igitego cy’umutwe ndetse na Nahimana Shassir watsinze igitego cyiza cyane,ni umukino kandi ugana mu minota ya nyuma waje kugaragaramo gushyamirana hagati ya bakunzi ba makipe yombi,bagakozanyaho igipfutsi kikavuza ububuhuha gusa polisi y’u Rwanda ihosha izo mvururu zari zivutse mu bafana.

Icyo nk’umunyamakuru nabonye cya nkoze ku mutima

Ni ubwitabire bwagaragaye kuri sitade ya Kigali,sinaba mbeshye mvuze ko ariwo mukino wa mbere wujuje sitade ya Kigali ku buryo bugaragarira buri wese,ibi bikananyereka imbaraga itangazamakuru cyane rya siporo ku kazi gakomeye rigenda rikora,ntirengagije imbuga nkoranyambaga,ikindi nishimiye ni ubwitabire bwa bakunzi ba Kiyovu naherukaga kubona bangana gutya mu mwaka wa 2001 kuri sitade national Amahoro.

Ku ruhande rwa Rayon sport n’ubwo batahanye atatu baracyakeneye rutahizamu utyaye nka ekipe izasohokera igihugu.

Nakwibaza ikibazo kigira kiti” Ese tugiye kongera kubona sitade zuzura, umupira uryohe abaterankuga bashyiremo ifaranga?"

Abakinnyi ba Rayon bari babukereye
Abafana ba Kiyovu bari baje kwihimura birabapfubana
Abafana ba Rayon baba bambaye nka famfari ya gisirikare

Jean Bernard Mukundente
Twitter//Jmukundente


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    MUSAFIRI Francois   |   ku wa 16/10/2017, Saa 11:48

    Igitekerezo*Rayon nikomereze aho

  • 2

    DUSENGIMANA DIEUDONNE UMUREYO WUKURI   |   ku wa 16/10/2017, Saa 13:06

    OH! RAYON KOMEZA UTSINDE TUKURI INYUMA EQUIPE YIMANA DUKUNDA TURI BENSHI

Tanga igitekerezo

-->