Rayon Sport yatangiye imikino nyafurika inganya na Al Hilal

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/08/2019, Saa 11:46:58 Yasuwe inshuro 128

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019, ni bwo hakinwaga umukino ubanza wa Total CAF Champions League aho Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota ibiri aho wagombaga gutangira saa 15h00’ ariko ukaza gutangira saa 15h02’.

Ku mu nota wa kabiri w’umukino ikipe ya All Hillary yabonye koroneli ariko Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports, umupira awukuramo neza.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya mbere ku munota wa kane, ariko umupira awutera hafi y’umutambiko w’izamu.

Iminota 10 y’igice cya mbere yakiniwe mu kibuga cya Al Hilal. Ku munota wa 12, Kakule Mugheni yashose umupira washoboraga kuvamo igitego ariko Yonis Al Hassan umupira awushyira muri Koroneli yaje guterwa ariko ntibayibyaza umusaruro.

Ku mutota wa 20 w’umukino Michael Sarpong yaje kubonera igitego Rayon Sports maze abafana bayo bari baje ari benshi bajya mu kirere. Ibyishimo by’abareyo ntibyamaze umwanya kuko nyuma y’iminota itanu Nazar Hamod yaje gutsinda igitego cyo kwishyura.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1, maze abakinnyi bombi bajya kumva inama z’abatoza.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yatakana ariko by’umwihariko Rayon Sports yari iri imbere y’abafana dore ko bari baje kuyishyigikira ari benshi aho Sitade yari yuzuye.

Iminota 90 y’umukino isanzwe yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1, maze umusifuzi yongeraho iminota itatu.

Mu minota y’inyongera Jules Ulimwengu yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko abakinnyi ba Al Hilal umupira bawohereza muri Koroneli aho abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n’abafana bavuga ko yawukoze ari penaliti ariko umusifuzi ukomoka muri Kenya Antony OGWYO avuga ko ari koroneli, baje gutera umuzamu wa Al Hilal awufata neza.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports

Kimenyi Yves (GK, 1), Rugwiro Herve 4, Habimana Hussein 20, Iradukunda Radou 14, Rutanga Eric (C,3), Ciza Hussein 10, Nshimiyimana Amran 5, Kakule Mugheni 27, Iranzi Jean Claude 21, Jules Ulimwengu 7 na Michael Sarpong 19.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Al Hilal

Yonis Altayeb Al Hassan (GK,1), Abuaagla Abdullah Mohamed Ahmed 2, Yagoub Mohamed 9, Walled Balhet Hamid 11, Samawal Merghani 12, Nazar Hamid Nassir 13, Hussein Ibrahim Ahmed 15, Nasir Elden Ahmed 23, Faris Abdalla 22, Abdel Latif Saeed (C, 25) na Atahil El Tahil Babikir Mohamed.