Rayon Sports ku mwanya w’icyubahiro nyuma yo gutsinda Sunrise bigoranye

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 27/03/2018, Saa 07:41:45 Yasuwe inshuro 1415

Ikipe ya Sunrise yari yakiriye Ikipe ya Rayon Sports hakinwa umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda ,waraye urangiye Rayon Sports ibonye intsinze y’ibitego 3 kuri 2 bya Sunrise bituma ifata umwanya wa mbere.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Bimenyimana Bon Fils Caleb k’umunota wa 15 w’igice cya mbere aza kongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 41 ari nako cyarangiye ari ibitego bya Rayon Sports 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Sunrise ku munota wa 46 Orotomal Alex abonera igitego cya mbere Sunrise ku munota wa 51 Iyabivuze Osee atsinda igitego cyo kwishyura biba 2-2.

Ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda umukino niko yakomeje gukina ishaka igitego cy’intsinzi yaje kubigeraho ku mupira wari uvuye muri coloneri usanga Usengimana Faustin ku munota wa 70 abonera Rayon Sports igitego cya 3 ari cyo cyahesheje intsinzi Rayon Sports

Uko amakipe 5 ya mbere akurikirana ku rutonde rwa shampiyona

Rayon sports 30
As Kigali 29
Kiyovu sport 28
APR FC 25
Sunrise 25


      

Tanga igitekerezo

-->