Rayon Sports yaguze imodoka igezweho izajya itwara abakinnyi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/11/2018, Saa 15:59:40 Yasuwe inshuro 831

Ikipe ya Rayon Sports iherutse kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, yaguze imodoka igezweho ifite imyanya 53 izajya yifashishwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza bayo.

Ni imodoka nini iri mu mabara y’umweru n’umukara, imodoka kugeza magingo aya iri ku rwego rw’imodoka amakipe akomeye yo mu karere asanzwe akoresha no hirya no hino muri Afurika. Iyi modoka ya Rayon Sports ije yiyongera ku ya APR FC n’iya Mukura Victory Sport zisanzwe zitwara abakinnyi bazo.

Biteganyijwe ko iyo bus iza gushyirwaho ibirango by’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo dore ko yaje iri mu mabara y’umweru n’umukara, amabara ya mukeba wayo APR FC.

Imbere muri bus uko hateye


      

Tanga igitekerezo

-->