Rayon sports itsinze Gor Mahia, itera intambwe iyerekeza muri 1/4 cya CAF confederation cup

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 19/08/2018, Saa 20:55:37 Yasuwe inshuro 678

Kuri uyu wa gatandatu Rayon sposrts ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yakinnye umukino wo kwishyura na Gor Mahia yo muri Kenya, aho umukino warangiye ku bitego 2 bya Rayon sports kuri 1 cya Gor Mahia.

Uyu mukino wabereye muri kenya kuri stade ya Kasarani, watangiye ku isaha ya saa moya (19h) zo muri Kenya bikaba saa Kumi nebyiri (18h) zo mu Rwanda. Rayon sports yatangiye igerageza amahirwe maze ku munota wa gatatu gusa w’umukino BIMENYIMANA Bonfils Caleb ashyiramo igitego cya mbere cya rayon sports.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana maze kumunota wa 22 w’umukino, Francis Mustapha wa Gor Mahia ashyiramo igitego cyo kwishyura ku makosa yarakozwe na myugariro wa Rayon sports Rwatubyaye Abdul arinako igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri cytangiranye imbaraga amakipe yombi ashaka gushyiramo igitego cya kabiri maze kumunota wa 53, Eric RUTANGA ashyiramo igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku ishoti ryiza yateye umuzamu akananirwa kurikuramo nyuma yaho Gor Mahia yari imaze guhusha kufura.

Rayon Sports iteye intambwe iyerekeza muri 1/4
Iyi ntinzi ya Rayon sports iyisize kumwanya wa gatatu mu itsinda irimo biyongerera amahirwe yo kugera muri kimwe cya kane cya CAF confederation cup bwa mbere mu mateka byaba bibayeho, dore ko undi mukino wo muri itsinda warangiye Yanga itsinze USM Alger 2-1.

Rayon sports irasabwa kuzatsinda umukino uzayihuza na Yanga kuwa 29/08, igategereza ibizava mu mukino wa USM Alger na Gor Mahia ziyirusha amanota 2 gusa aho imwe iramutse itsinze indi nayo yatsinze Yanga yahita ikomeza muri 1/4 nta yandi mananiza.

Uko Amakipe ahagaze mu itsinda:

1. Gor Mahia: amanota 8
2. USM Alger: amanota 8
3. Rayon Sports: amanota 6
4. Yanga Africans: amanota 4


      

Tanga igitekerezo

-->