Rayon Sports inyomoje amakuru yavugaga ko SKOL yahagaritse amazezerano bagiranye

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 20/10/2017, Saa 09:46:39 Yasuwe inshuro 3677

Rayon sports barahakana amakuru yaramutse hacicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umufatanyabikorwa wayo Skol yaba yahagaritse amasezerano n’iyi kipe.

Amakuru abyutse acaracara ku mbuga nkoranya mbaga yavugaga ko umufatanyabikorwa wa Rayon sports ari we uruganda rwa skol yaba yahagaritse amasezerano afitanye na Rayon ariko umunyamabanga w’iyi kipe Bwana Olivier Gakwaya amaze guhakana aya makuru abinyujije kuri Radio Rwanda mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino.

Gakwaya Olivier ati “Ni ibuhuha,dufite umuryango ubikurikiranira hafi,iyo biza kuba ari byo bari kuba batumenyesheje tukamenya ibyo ari byo,ibyo ni bwo nange nabyumva.”

Gakwaya yakomoje kandi no ku byavugwaga ko k’umunsi w’ejo ku mwitozo wabareye mu Nzove abakinnyi ba Rayon sports basohowe mu kibuga, kubera kutambara ibirango by’umufatanyabikorwa.

Ati”Mu byukuri ntabwo ari byo,kuko ni imyitozo twahakoreye. Ntabwo twari twambaye ibirango bya Skol ,ahubwo ikibazo cyabaho uje wambaye ibindi birango by’umufatanyabikorwa ukora ibikorwa nki bya skol byaba ari ikibazo naho kuvuga ngo baje bambaye imyenda itanditseho skol ntabwo ari ikibazo,kuko ni myenda tugomba gukoresha yose ntabwo iraza ku buryo bavuga ngo hari ibyo twirengagije kandi biri mu nshingano zabo. Kugira ngo iyo myenda ize,haribyo batarakora ,icyo gihe ikibazo cyaba kiri ku ruhande rwabo ntabwo ntekereza ko cyaba kiri ku ruhande rwacu.”

Ku byo skol yari yabasabye ko hashyirwaho ubuyobozi bushya bwa ekipe kuko yabonaga ko igihe cy’inzubacyuho kiri gutinda ,Gakwaya avuga ko bitatinjijwe n’uko abantu barangaye ,ko hari inteko rusange ku cyumweru iki kibazo kikazagarukwaho.

Muri iy’iminsi bisigaye byoroshye ko umuntu yicara agahimba inkuru itariyo yarangiza akayishyira ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe iyo nkuru yaba irebwa cyane n’abantu benshi nk’uko bisazwe bizwi ko Rayon sports ikurikirwa n’umubare w’Abanyarwanda benshi bikaba bisaba abaziriho gucukumbura no gukurikirana amakuru aturuka ahizewe.

MUKUNDENTE J Bernard
Tw//jmukundente


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Bizumuremyi Sibomana Jean   |   ku wa 20/10/2017, Saa 10:29

    Nta kabura imvano!

  • 2

    Tuyishimire theogene   |   ku wa 20/10/2017, Saa 15:08

    Fezabett yagenda skol igakomeza amasezerano yayo cg hagategurwa ikiganiro hagati ya committee nyobozi ya rayon nabatera nkunga bose Murakoze!

  • 3

    rukundo moses   |   ku wa 20/10/2017, Saa 21:52

    Igitekerezo*nibihuha ntago skol yacuyatureka

Tanga igitekerezo

-->