Rayon Sport yatsinze AS Muhanga hatangazwa imibare mishya y’abana baterwa inda z’imburagihe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 16/02/2019, Saa 13:44:56 Yasuwe inshuro 346

Mu karere ka Nyanza habereye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport na AS Muhanga, umukino wari ugamije gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya inda z’imburagihe , maze Rayon Sport itsinda AS Muhanga ibitego 2-0.

Muri uyu mukino Umuyobozi w’ Intara y’ Amajyepfo CG Emmanuel Gasana yasabye urubyiruko, kugira intego mu buzima bwabo.

Minisitri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi

Naho Minisitiri w’ Urubyiruko mu Rwanda Rosemary Mbabazi, nawe warebye uyu mukino, yatangaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe kigomba guhagurukirwa kuko ubu mu Rwanda habarurwa abangavu basaga 20,000 bazitewe.

Yagize ati:" abana b’ abakobwa baterwa inda n’urungano rwabo hakiyongeraho n’ abantu bakuze, babashukisha rifuti, ibicuruzwa n’ibindi. Tubirwanye kuko imibare yerekana ko abana baterwa inda z’imburagihe, bangana n’abaturage baba batuye umurenge wose! Ni ukuvuga abana 20.000"

Muri uyu mukino, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Jules Ulimwengu na Jonathan Rafael de Silva watsiinze igitego cya kabiri cyatumye agarurirwa icyireze nyuma yo kurata penaliti.

Habyarimana Emmanuel, Umuyobozi w’ umuryango utari uwa Leta FXB Rwanda , ufasha abana b’ abakobwa bo mu karere ka Nyanza babyariye iwabo yavuze ko magingo aya bafite abakobwa barenga 5000 bafasha.

Aba bakobwa ngo bahabwa amahugurwa kugira ngo babashe kwihangira imirimo, kuko ubukene ngo ari kimwe mu bituma abana b’ abangavu baterwa inda z’imburagihe.

Habyarimana Emmanuel

Yagize ati "Nubwo baba babyariye iwabo baba bakiri abacu ntabwo dukwiye kubareka ngo bagire imibereho mibi"

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko, ubu bukangurambaga buzamara ukwezi. Bwatangijwe tariki 15 Gashyantare, buzagera tariki 8 Werurwe 2019 ku munsi mpuzamahanga w’ abagore.

Umukobwa witwa Uwizeyimana Elina wari witabiriye uyu mukino yavuze ko umukobwa ariwe ukwiye kwifatira umwanzuro akareka gutwarwa n’ iraha. Ati "Umukobwa niwe ugomba kwifatira umwanzuro akarangwa n’ indangagaciro yo kwifata byamunanira akaba yakoresha agakingirizo"

Muri aka karere ka Nyanza, abakobwa barenga 400 batewe inda batabiteganyije. Mu Rwanda hose abakobwa bangana n’ abaturage batuye umurenge 1, baterwa inda buri mwaka.

Minisitri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi
Habyarimana Emmanuel
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme




Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel

Emmanuel Rukundo RDN/Nyanza