Rayon sport yamanutse i Gorogota gukina na Sunrise idafite inkingi za mwamba

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/10/2019, Saa 22:24:31 Yasuwe inshuro 92

Ikipe ya Rayon Sport yagiye mu karere ka Nyagatare kuri stade Gorogota gukina umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda na Sunrise, idafite umuzamu wayo wambere Kimenyi Yves ndetse na Ndizeye Samwel bose bafite ibibazo by’imvune.

Mu gitono cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, nibwo abakinnyi 18 bari kumwe n’abatoza babo bafashe urugendo berekeza mu karere ka Nyagatare.

Kimenyi Yves yavunitse umugongo ubwo Rayon Spor Sport yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Umuzamu Kimenyi Yves nti yajyanye n’abandi bakinnyi

Ndizeye Samwel nawe ntabwo yajyanye na bagenzi be i Nyagatatare, kuko na we yahuye n’ikibazo cy’imvune mu myitozo yo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Uwakira 2019 nyuma yo kugongana na Mugenzi we Olivier Habineza .

Abakinnyi 18 bajyanye na Rayon Sport i Nyagatare

Mazimaka andre, Ganza Nsengiyumva Emmanuel, Rutanga Eric , Irambona Eric, Runanira Amza, Iragire Saidi, Rugwiro Herve, Iradukunda Eric Radu, Commodore Olokwei,Oumar Sidibe,Nizeyimana Mirafa, Ciza Hussein Mugabo na Iranzi jean Claude.

N’ubwo Kimenyi Yves na Ndizeye Samwel badahari , Umutoza Javier Martinez Espinoza arishimira igaruka rya “ Iradukunda Eric Radu” utaragaragaye ku mukino wo kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru bakina na Bugesera FC. Kugeza ubu iyi kipe ya Rubanda ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanita 10 ianganya na APR Fc ku rutonde rwa Shampiyona ya 2019/2020

Yanditswe na IRADUKUNDA KARANGWA CHRISTIAN.