Police irakira Rayon idafite Pierrot na Shassir

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 14/12/2017, Saa 10:48:28 Yasuwe inshuro 1137

Shampiyona y’u Rwanda iraza gukomeza kuri uyu wa Kane ,hakinwa umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu, PoliceFC yakire Rayon Sports.

idafite Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir,bari gukinira ikipe y’Igihugu cy’u Burundi mu mikino ya Cecafa Senior Challenge Cup .

Ni umukino wagobye kuba warabaye ariko uza gusubikwa bitewe n’urupfu rwa Ndikumana Hamadi Katauti, wari umutoza wungirije muri Rayon Sport FC, kuri ubu ugiye guhuza umutoza Seninga Innocent na Karekezi Olivier buri wese akeneye amanota atatu.

Mu mikino isaga hafi 26 bamaze guhura Rayon Sports niyo imaze gutsinda Police inshuro 12 banganya inshuro 11 naho ubwo Police iheruka guhura na Rayon sports baraganyije ,umukino wari wabereye kuri Stade ya Kicukiro ari naho baza gukinira.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Mazimpaka Patrick   |   ku wa 14/12/2017, Saa 11:45

    Turabiziko Reyon sport ikipe y,imana bayanga ariko burya baca umugani mukinyarwanda ati UMWANA wanzwe niwe ukura murakoze.

Tanga igitekerezo

-->