Police FC ikuye amanota atatu ku Mumena

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 2/03/2018, Saa 18:59:35 Yasuwe inshuro 512

Ubwo hakinwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu Police FC ikuye amanota atatu ku mumena ubwo yari yakiriwe na Kiyovu sports.

Ni umukino wagaragayemo imvura mu gice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije.

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC yashizemo ingufu arinabyo byaje kuba mu bwumvikane buke bwa bamyugariro ba Kiyovu sports Dominic abanyura murihumye abatsinda igitego cya mbere ahagana ku munota wa 55 naho mu minota ya nyuma Songa Isaac ashyiramo igitego gishimangira itsinzi.

Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona

1.Kiyovu sports 24pts
2.As Kigali 22pts
3.Police FC 22pts
4.Apr FC 21pts
5.Rayon Sports 21 pts

Kiyovu sports na Police FC bamaze gukina imikino 13 mu gihe izindi zifite imikino 12 zimaze gukina.


      

Tanga igitekerezo

-->