Perezida Paul Kagame yanenze ikipe ya Arsenal nyuma yo gusezererwa na Atletico Madrid

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 4/05/2018, Saa 12:51:01 Yasuwe inshuro 874

Ikipe ya Arsenal yaraye ibuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’i Burayi kizwi nka ‘Europa League’, ubwo yatsindwaga igitego kimwe ku busa na Atletico Madrid, bituma umutoza Arsene Wenger ayivamo nta gikombe cyo ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’umukino waraye uhuje Arsenal na Atletico Madrid muri Espagne muri ½ cya Europa League, abakunzi bayo bamaze imyaka myinshi banyotewe igikombe cy’icyubahiro, ntibahishe amarangamutima yabo banenga ikipe ndetse n’umutoza Wenger ubasigiye amarira n’agahinda kenshi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, yanenze uburyo iyi kipe n’umutoza wayo basoje nabi imyaka myinshi bamaranye, anenga ba nyiri ikipe ariko yizeza ko azakomeza kuyifana.

Yagize ati “Igitekerezo cyanjye ku ikipe nkunda ya Arsenal, ikipe nziza mu mukino n’umutoza mwiza nka Arsene Wenger, uku si ko yakabaye irangiza igihe kirekire cy’amateka. Umutoza aragiye, ikipe ikomeje igihe cyayo nta gikombe. Ndacyari umufana wayo no mu gihe kizaza, gusa ndanenga ba nyir’ikipe.”

Umukuru w’Igihugu ntiyahwemye kuvuga ko mu ikipe akunda hakenewe impinduka, yaba ku bantu cyangwa se ibintu bigomba guhinduka. Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza ko impinduka zigikenewe kandi niba hari n’izabaye atari zo zari zikenewe.

Yagize ati “Nkuko nakunze kubivuga nk’umuntu uyikurikiranira hafi, hari ikintu cy’ibanze gikwiye guhinduka mu ikipe. Niba hari icyahindutse, ntabwo ari cyo cyari gikwiye. Ndifuriza ibyiza abakunzi ba Arsenal. Turacyakeneye ko Arsenal igaruka aho yahoze, aho yari mu makipe meza.”

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya Cecafa Kagame Cup. Mu 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsene Wenger yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.

Wenger w’imyaka 68 yafashije iyi kipe gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe birindwi bya FA. Uyu mugabo yanakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ikipe ye idatsinzwe, mu 2003-04, aba umutoza wa mbere ubikoze guhera mu 1888-89.

Ku mugabane w’u Burayi ntacyo asigiye Arsenal kuko kure yabashije kugera ni ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, mu 2006 ubwo yatsindwaga na FC Barcelona ibitego 2-1.

Umutoza w’ikipe ya Arsenal ari kumwe na Perezida Paul Kagame


      

Tanga igitekerezo

-->