Pappy Faty wakiniye ikipe ya APR yitabye Imana aguye mu kibuga

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 25/04/2019, Saa 18:59:05 Yasuwe inshuro 571

Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’Uburundi Faty Papy akaba yakiniraga mu gihugu cya Eswatini yitabye Imana kuri uyu wa kane mu mukino ikipe ye ya Melanti Chiefs FC yari iri gukina.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya APR FC ya hano mu Rwanda yari arwaye indwara y’umutima yaje kugwa mu kibuga kuri uyu wa kane ubwo bari mu mukino wa shampiona bakina nikipe ya Green Mamba kuri sitade ya Killarney muri iki gihugu cya Eswatini(Swaziland).

Papy faty usanzwe unakinira ikipe y’igihugu cy’Uburundi yanyuze mu makipe nka APR FC yo mu Rwanda, Bidvest wits yo muri Afrika yepfo, AS Inter star nizindi nyinshi ubu akaba yakinaga muri Melanti Chiefs fc yo muri Eswatini.

Papy faty yitabye Imana afite imyaka 28 akaba yakinaga mu kibuga hagati na nimero ye ya17, yavukiye I Burundi mu murwa mukuru Bujumbura akaba yari afite uburebure bwa 1.77m.

Papy faty ubwo yakiniraga Bidvest

1997niyoyita@gmail.com