Nzamwita Vincent De Gaule ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 12/02/2018, Saa 10:41:41 Yasuwe inshuro 1144

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA itangaza ko Nzamwita Vincent De Gaule aziyamamariza kuyobora indi manda yo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cyose yaba yagaragaje ko abishaka kandi akagaragaza ibyangombwa byose bisabwa mu kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kalisa Adolphe uyoboye Komisiyo y’amatora muri FERWAFA, yavuze ko umuyobozi wa FERWAFA usoza imirimo ye mu minsi ya vuba Bwana Nzamwita Vincent De Gaule niba yifuza kongera kwiyamamariza uyu mwanya amarembo afunguye.

Kalisa ati:” Ubundi hari ibyo tugenderaho twakira kandidatire.Na we naba abyujuje aziyamamaza nkabandi mu gihe rwose yabishaka amarembo arafunguye".

Ibi birimo kuvugwa mu gihe mu matora yabaye mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize wa 2017,akaza kurangira hemejwe ko azasubirwamo kubera umubare w’impfabusa nyinshi, Bwana De Gaule yakuyemo kandidatire ku munota wa nyuma akavuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Manda ya Nzamwita Vincent De Gaule yarangiye mu mpera z’umwaka ushize ariko abaye ayoboye FERWAFA ku geza taliki ya 31 Werurwe ubwo hazasubirwamo amatora, uhize abandi mu majwi akaba ari we uyobora iri shyirahamwe.

Kugeza ubu nta kintu uyu mugabo umaze imyaka ine ayobora FERWAFA aratangaza ku byo kongera kwiyamamaza.

Kuva yaba umuyobozi De Gaule yazanye impinduka zitandukanye zirimo kwambura ubwenegihugu abakinnyi b’abanyamahanga hagamijwe guteza imbere umupira w’abanyarwanda, ariko benshi bamunenga kuba atarubashye abakiniye u Rwanda mu myaka yashize bakarugeza muri CAN 2004, ubwo iri bwirizwa ryashyirwaga mu bikorwa.

Twabibutsako bimwe mu bigenderwaho bakira kandidatire muri FERWAFA iby’ibanze ari ibaruwa ibisaba,umwirondoro(CV), kuba umunyarwanda, kuba uri hagati y’imyaka 28 na 70,kuba mu myaka 2 muri 5 ishize hari ibikorwa by’umupira w’amaguru wagizemo urahari, kuba ufite impamyabumenyi y’amashuri 6 yisumbuye, kuba utarigeze ukatirwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

Ingengabihe y’icyiciro cya kabiri cy’amatora ya FERWAFA:

  • – Tariki ya 9/02/2018: Ikiganiro n’abanyamakuru (Cyabaye)
  • – Tariki ya 19/02 – 23/02: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;
  • – 28/02 – 2/03/2018: Kwiga ku madosiye y’abiyamamaza;
  • – Tariki ya 3/03/2018: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’amatora y’ubujurire;
  • – tariki ya 9/03/2018: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida;
  • – Tariki ya 12/03/2018 – 30/03/2018 (00:00am) : Kwiyamamaza;
  • – Tariki ya 31/03/2018 (2:00pm): Amatora
  • – Tariki ya 31/03/2018: Gutangaza ibyavuye mu matora;
  • – Tariki ya 3/04/2018: Gutanga raporo yamatora;
  • – Tariki ya 6/04/2018: Gushyingura inyandiko.

      

Tanga igitekerezo

-->