Nyaruguru Volley Ball Club ikomeje kwesura amakipe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 16/09/2018, Saa 21:37:49 Yasuwe inshuro 350

Nyuma yaho ikipe ya Nyaruguru Volley Ball Club irangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Volley Ball, ikomeje kwesura amakipe ari nako yitegura kuzakina mu kiciro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha.

Ni muri urwo rwego muri izi mpera z’icyumweru, iyi kipe ya Nyaruguru Volley Ball Club yatsinze Petit Seminaire Vilgo Fidelis amaseti atatu kuri abiri (3/2). Ni umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi kuva utangiye kugeza urangiye.

Umutoza wa Nyaruguru Volley Ball Club avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo batsinde, ari ugukora imyitozo myinshi. Ati:” dushyira hamwe, tugakora imyitozo ikarishye, abakinnyi bacu tukabitaho, ahasigaye tukababwira ko ikipe ya Nyaruguru Volley Ball Club itagomba gutsindwa.

Akomeza avuga ko intumbero yabo, ari ugukomeza kwitwara neza n’igihe bazaba bageze mu kiciro cya mbere.

Umukozi ushinzwe siporo mu Karere ka Nyaruguru Muhoza avuga ko bazakomeza kuba hafi abakinnyi b’iyi kipe, bayiha ibyo ikeneye byose. Ati:” mu karere kacu dushyize imbere siporo. Aba bakinnyi ba Volley tuzakomeza kubaba hafi, tubaha ibyo bakeneye. Kandi twizeye ko bazakomeza kwitwara neza kuko twese intero ni imwe ko tugomba kuzamura siporo yo mu karere ka Nyaruguru.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru mu rwego rwa siporo, harabarizwa Club y’abasiganwa ku maguru, n’ikipe ya Volley Ball.

Uko amakipe yatsindanye

Ikipe ya Petit Seminaire Vilgo Fidelis de Karubanda
Ikipe Nyaruguru Volley Ball Club
Amakipe ku mpande zombi afite abakinnyi bakomeye
Ibiro biravuza ubuhuha
Ikipe ya Petit Seminaire Vilgo Fidelis nti yoroheye na gato Nyaruguru Volle Ball Club







Emmanuel Rukundo/RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->