Nyaruguru: Gukora siporo bamaze kubigira umuco

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 3/11/2019, Saa 11:00:39 Yasuwe inshuro 39

Kuri uyu wa 2/11/2019 mu karere ka Nyaruguru bakoze siporo, bamwe banasuzumwa indwa z’amaso.

Bamwe mu bitabiriye siporo, babwiye www.rwandadailynews.com ko mu karere kabo kuva hatangizwa isiganwa rya "Tour de Kibeho", siporo bamaze kuyigira umuco.

Habimana Eric yagize ati:"Njyewe numvaga ko siporo ari iy’abifite gusa, cyangwa abashaka kugabanya ibinure. Ariko nyuma yo kwibonera bamwe mu bayobozi b’akarere kacu bayikora, nagiye kuyikorana nabo kugeza na magingo aya si ndasiba n’umunsi n’umwe."

Naho umukecuru witwa Nyirantama Daphrose we yavuze ko siporo ikorerwa i Kibeho, yatumye n’abageze mu zabukuru biberaga mu rugo biyandayanda bagafata agakabando bakajya kuyireba bikabagabanyiriza kwigunga.

Umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Nyaruguru Muhoza avuga ko bazakomeza guteza imbere sport zose nko gusiganwa ku maguru, volleyball, n’iyundi....

Siporo ikorwa mu cyo bise "Tour de Kibeho" imaze kugira umumaro, kuko mu minsi ya ishize yatanze abana babiri, umuhungu n’mukobwa bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yo gusiganwa ku maguru.

Abitabiriye siporo, banahawe ubutumwa n’umujyanama wa Komite Nyobozi mu Murenge wa Kibeho butandukanye kuri gahunda yintore mu biruhuko, indwara za amaso nuko zakwirindwa, Kwita no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, Abanyeshuri basabwe kuzitwara neza mu birubuko no kurwanya Ibiyobyabwenge.