Nyaruguru: Bashyizeho club y’atletisme biturutse kuri Myasiro

Yanditswe na Kuwa 16/09/2018, Saa 07:37:25 Yasuwe inshuro 434

Mu karere ka Nyaruguru batangije Club y’Atletisme, igitekerezo bavuga ko bakuye ku mukinnyi Myasiro Jean Marie Vianey wamenyakaniye ku cyongereza yavuze, akaba avuka mu karere ka Nyaruguru.

Iyi club y’abakina umukino wo gusiganwa ku maguru mu karere ka Nyaruguru, yatangijwe binyuze mu irushanwa risanzwe riba buri kwezi ryitwa “Tour de Kibeho”. Muri iri rushanwa, abantu basiganwe mu byiciro bibiri. Ikiciro cy’abagore basiganwe ahangana na kilometero 12, n’abagabo basiganwe ahangana na kilometero 15. Nyuma y’amarushanwa hahembwe batandatu ba mbere kuri buri ruhande, banahita banashyirwa muri Club y’Atletisme y’akarere ka Nyaruguru, banahembwa ibihembo bigizwe n’mafaranga ku bufatanye n’akarere ka Nyaruguru ku nkunga ya World Vision Rwanda.

Ntirenganya Fidel wabaye uwa mbere mu bagabo avuga ko byamushimisshije n’ubwo atari asanzwe akina uwo mukino gusa ngo yakoraga imyitozo ku giti cye. Ati” biranshimishije! Nakoraga imyitozo ku giti cyanjye kuko batwigishaga ko siporo ari ingirakamaro ku mubiri wumuntu.”

Akomeza avuga ko yifuza kuzagera nkaho Disi Dieudone yageze cyangwa akanaharenga, kuko ngo byamunezezaga iyo yabonaga azamuye ibindera ry’u Rwama i Mahanga byamunezezaga.

Ahishakiye Alphonsine nawe yabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagore akaba ari nawe muto wari mu irushanwa kuko afite imyaka 14, avuga ko nawe atari asanzwe akina uyu mukino, gusa akaba yifuza kuzaba ikirangirire. Ati:” Ndabyishimiye! Natangiye kwitoza ejo bundi. Ndifuza kuzajya ndushanwa mu marushanwa yo ku rwego rw’igihu no mu rwego rwisi.”

Uyu mwana ukiri muto abajijwe icyo arakoza amafaranga yahembwe, yasubije ko agomba guhita akauramo ibihumbi cumi n’umunani (18000 Frws) by’ubwisungane mu kwivuza ku bagize umuryango we.

Umuyobozi wa Club y’Atletisme ya Nyaruguru Bizimana Manasse

Umuyobozi wa Club y’Atletisme ya Nyaruguru Bizimana Manasse, avuga ko bamaze igihe bashakisha impano z’abana birukanka ku maguru, basanga impano zirahari. Ati” Twabonye impano zihari kuko nka Myasiro Jean Mari Vianey ubu uri mu Butariyani, avuka mu Murenge wa Busanze, aha iwacu. Twaregeranye nk’abakunda uwo mukino, tuzana igitekerezo cyo gushinga club ya Nyaruguru kugirango ifashe abana bafite impano muri uwo mukino. Ubu turabatoranyije kandi tuzakomeza gushaka abafite impano."

Uyu muyibozi avuga ko batandutu bambere, abakiga bazarihirwa amafaranga y’ishuli kandi bakiga mu kigo kimwe cy’ishuli ryisumbuye rya Bigugu, aho bazakurikiranirwa hafi bari kumwe.

Umuyobozi wa federation y’Atletisme mu Rwanda Mubirigi Fidele

Umuyobozi wa Federasiyo y’Atletisme mu Rwanda Fidel Mubirigi, avuga ko iyo havutse club nk’iyi, baba bungutse. Ati:” kuba hari ikipe yiyongereye ni inyungu ikomeye. Iyi club kimwe n’ayandi ni ukuyiba hafi."

Uyu muyobozi akomeza avuga gukora siporo bifasha uyikora gukuza impano ye, bikamurinda ibishuko, ikanamuteza imbere agasaba urubyiruko kujya mu murongo mwiza wa siporo ku maguru.

Umuyobozi bw’Akarereka Nyaruguru bwo buvuga ko buzakomeza kuba hafi no gufasha iyi Club y’Atletsime.

Uko bakurikiranye mu bagabo

1. Ntirenganya Fidel yakoreshe iminota 52,03”25 ahembwa ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frws)
2. Nsabimana Vincent yakoresheje iminota 53,53”,54 ahembwa ibihumbi mirongo ine. 40.000 Frws)
3. Mudacumura Benjamin yakoresheje iminota 58,28”,44 ahembwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frws)
4. Ngendahimana Bosco yakoresheje iminota 58,30”,48 ahembwa ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 Frws)
5. Hakizimana Emmanuel yakoresheje iminota 58,39”,98 ahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 Frws)
6. Hategekimana Zachee yakoresheje iminota 59,00”,15 ahembwa ibihumbi cumi na bitanu (15.000 Frws)

Uko bakurikiranye mu bagore

1. Ahishakiye Alphonsine yakoresheje iminota 44, 35”, 96 ahembwa ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frws) afite imyaka 14.
2. Niyonkuru Florence yakoresheje iminota 45,55”,93 afite imyaka 14 ahembwa ibihumbi mirongo ine.(40.000 Frws)
3. Ukwizabigira Valentine yakoresheje iminota 46,28”83 afite imyaka 17 ahembwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frws)
4. Mukangenzi Josephine yakoresheje iminota 47,25”,51 afite imyaka 30 ahembwa ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 Frws)
5. Niyonsenga Jeanette yakoresheje iminota 48,19”,56 afite imyaka 20 ahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 Frws)
6. Ingabire Adeline yakoresheje iminota 48,40”,03 afite imyaka 13 ahembwa ibihumbi cumi na bitanu (15.000 Frws).

Umuyobozi wa Club y’Atletisme ya Nyaruguru Bizimana Manasse
Ahishakiye Alphonsine wabaye uwambere mu kiciro cy’abagore
Ntirenganya Fidele wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagabo
Abakobwa 6 basize abandi mu birometero 12
Abasore 6 basize abandi mu birometero 15

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->