Nubwo yafunguye amazamu mbere, ntibibujije As Kigali gutsindwa na APR FC

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 20/10/2017, Saa 20:34:16 Yasuwe inshuro 1676

As Kigali nubwo yafunguye amazamu mbere ntibiyibujije gutsindwa na APR FC
ku munsi wa gatatu wa azam Rwanda premier league ikipe ya APR FC ibashije kwegukana atatu ,bityo biyiraza ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo.

Nubwo ari As Kigali yafunguye amazamu mbere ku munota wa 14 ku gitego cya Murengezi Rodrigue ,nta cyo biyifashije kuko Sekamana Maxime na Martin batumye ikipe y’umutoza Eric Nshimiyimana itsindwa bityo ibura amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere ihigitse amagaju .

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 ukwezi kwa Cumi, ku isaha ya saa cyenda n’igice,ni umukino watangiye ikipe ya As Kigali isa nk’irusha APR FC ,byaje no kuyihira ifungura amazamu ku gitego cya Murengezi Rodrigue ku mupira wari uvuye muri koroneri awushyira ku mutwe ,umuzamu Mvuyekure Emmery ntiyabasha kuwukuramo asanga inshundura zinyeganyega.

Gusa icyo gitego cyabaye nk’igikojeje agati mu ntozi kuko APR FC ku munota ushyira uwa 16, umukinnyi Sekamana Maxime yateye umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ugana mu mfuruka y’izamu ,ntakindi Shamiru umuzamu wa As Kigali yari gukora yasanze umupira wageze mu nshundura kare,biba igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya APR fc yakomeje guhanahana neza umupira bityo ku munota wa 40 w’igice cya mbere Twizerimana Martin yongera kunyeganyeza,urushundura rwa As Kigali biba ibitego 2-1,igitego kitavuzweho rumwe na barebaga umupira ,hamwe n’abatoza ba As Kigali bavugaga ko umukinnyi wa APR fc yari yarariye, igice cya mbere cyaje kurangira ari ibyo bitego 2-1 bibatandukanyije.

Igice cya kabiri cyatangiye As Kigali ishaka uburyo yakwishyura ariko birangira APR FC ariyo yegukanye intsinzi ,dore ko ari nayo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ntibubyaze amahirwe yo kubona igitego cya gatatu.

Abakinnyi ba banjemo kuri APR FC

Emery,Rukundo,Herve,Prince,Ngabo,Issa,Imran,Martin,Maxime,Nshuti,Djihad

Abasimbura //Ntalibi,Eric,Aimable,Butera,Onesme,Fiston,Saleh
Umutoza//Jimmy MULISA

As Kigalihabanjemo
Shamiru,Iradukunda,Soter,Ngandu,Mutijima,Nsabimana,Ally ,Murengezi,Ndahinduka,Ndarusanze,Kalanda,

Abasimbura//Bonheur, Bishira,Benedata,Tumaini,Cyubahiro,Ntwali,Kevin
Umutoza//Eric NSHIMIYIMANA



      

Tanga igitekerezo

-->