Umukinnyi Muhire Kevin wa Rayon Sports aratangaza ko mu minsi ya vuba agiye kwerekeza muri Maroc ko ikibura ari urupapuro rw’inzira rubura ariko na rwo rugiye kuboneka.
Bizwi ko Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports, ariko ubwo yaganiraga na Radio Salus yayibwiye ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye ahubwo ko ubu abarwa nk’umukinnyi wa Centre ya Gikondo.
Umunyamakuru amwibukije ko bizwi ko yaba yarasinyiye Rayon, Kevin yamusubije ko yahuye na Gacinya afite impapuro amusaba ko asinya nawe asinya atazuyaje, ibyo we yita umwenda wa miliyoni zisaga enye ikipe yamugurije.
Muhire Kevin yagize ati:"Ntegereje Visa kandi iri hafi kuboneka nkajya muri Maroc.Ntabwo ndi umukinnyi wa Rayon ndi umukinnyi wa Centre ya
Gikondo.
Nahuye na Gacinya na Martin nzi ko tugiye kwiganirira bisanzwe mbona bampaye impapuro ngo mbasinyire nanjye ndasinya, Rayon yangurije million 4.5
kandi ndabyemera ninyabona nzayishyura."
Nyamara muri Kamena 2017, Gakwaya Olivier yari yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri mbere yo kuganira na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Seif na Manzi Thierry.
Ibitekerezo ku nkuru