Nta kipe izongera gutwara umwana wa Ijabo ryawe Rwanda ku buntu-Sheikh Habimana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/01/2018, Saa 18:20:18 Yasuwe inshuro 508

Ubuyobozi bwa “Ijabo ryawe Rwanda”,ishyirahamwe ryita kuguteza imbere impano z’abakiri bato mu Rwanda buratangaza ko nta muntu wo mu ikipe iyo ariyo yose uzongera gutwara umwana wazamuwe muri ubu buryo atamuguze.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo hasozwaga irushanwa ry’ abatarengeje imyaka 13 muri Rusizi na Nyamasheke ry’Ijabo ryawe RWANDA kuri stade ya karere ka Rusizi .

Sheikh Hamdan Habimana uhagararaiye iri shyirahamwe yavuze ko nta muntu uzongera gutwara umwana wo mu Ijabo Ryawe Rwanda atamuguze .

Yagize ati” Iyo ibintu birura abantu barabihunga ariko iyo biryoshye baraza ni ukuvuga ko iyo umwana akiri mutoya ntawe umureba ariko yamara kugaragaza impano amakipe yose akaza kumushaka , ariko ubungubu nta we uzongera kumutwara atumvikanye n’Ijabo Ryawe. Ntibizongera kubaho kuko bagomba kunyuza abana mu nzira zemewe n’amategeko”.

Bamwe mu bambyeyi bitabiriye umukino wanyuma wahuje Bugarama na Rusizi United bavuze ko biteguye gutera ingabo mu bitugu abana babo ku buryo bazagera mu ikipe y’igihugu.

Ubusanzwe Rusizi na Nyamasheke yari mu gice cy’Amajyepfo muri league 2 ariko ubu hakaba hafunguye league ya 6 irimo Rusizi,Nyamasheke ,Karongi na Rutsiro.

Nyuma y’uyu mukino wa nyuma muri Zone ya Rusizi na Nyamasheke hazakurikiraho ikiciro cy’imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu, aho amakipe abiri ya mbere muri buri Ligue azahura agakuranwamo kugeza habonetse amakipe abiri azahatanira igikombe cya Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament 2017, iyo ikazaba ikoze amateka yo kuba ari yo yegukanye icyo gikombe bwa mbere mu mateka.


AKIMANA ERNESTE


      

Tanga igitekerezo

-->