Neymar Jr akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye kuri Instagram

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/06/2019, Saa 10:58:26 Yasuwe inshuro 604

Rutahizamu ukinira ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’ubufaransa Neymar jr arashinjwa gufata ku ngufu umugore muri hotel imwe yo mu bufaransa bahuriye ku rubaga rwa instagram.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters n’iby’Abanyamerika Associated Press, byatangaje ko bifite inyandiko y’ikirego cyatangiwe i Sao Paulo muri Brazil irega Neymar ku kuba yarafatiye ku ngufu uyu mugore muri Hotel iherereye i Paris mu Bufaransa. Ni Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Sofitel Paris Arc Du Triomphe.

Amakuru avuga ko Neymar n’uyu mugore bamenyanye, nyuma yo kohererezanya ubutumwa bahuriye kuri Instagram. Nyuma ngo byarangiye Neymar yoherereje uyu mugore itike y’indege ku wa 15 Gicurasi, hanyuma bahurira muri Hoteli i Paris, mu Bufaransa

Inyandiko yasohowe na Polise ivuga ko uyu mukinnyi yakoresheje uyu mugore imibonano mbuzabitsina ku gahato uyu mugore atabishaka cyane ko ngo Neymar yinjiye muri iyi hotel bigaragara ko yasinze.

Uyu mukinnyi kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cye cya Brazil aho ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil mu myiteguro y’imikino ya Copa Amerika yaje guhakana aya makuru yivuye inyuma avuga ko ari ukumuharabika ko atari umuntu wo gukora amakosa nkayo.
Ibi akaba yabitangaje mu mashusho yashize ku rukuta rwe rwa instagram anagaragaza n’ubutumwa yohererezanyije n’uwo mugore anasaba kandi abakora iperereza kubikorana ubushishozi bakamurenganura.

Uyu mugore avuga ko kandi impamvu atahise abimbwira polisi yo mu bufaransa akajya kubibwira iyo muri Brazil ngo ari uko yari agifite ibisa n’ihungabana n’ubwoba.

Itangazo ryasohowe n’abashinzwe gukurikirana inyungu za Neymar, ryamagana ibyo uyu mukinnyi ashinjwa byose ngo kuko ari ibihimbano bavuze kandi ko ibimenyetso bigaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina Neymar yakoreye uyu mugore bizashyikirizwa Polisi mu gihe icyo ari cyo cyose bikenewe.