Muvunyi Paul wigeze kuyobora Rayon ni we wongeye gutorerwa kuba Perezida

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 22/10/2017, Saa 14:52:46 Yasuwe inshuro 1851

Inama y’inteko rusange yabaye kuri iki cyumweru,kuwa 22 ukwezi kwa 10 isize igize Muvunyi Paul umuyobozi mushya wa Rayon naho Gacinya Chance Denys aramwungiriza.

Mu ijambo rye Muvunyi yagize ati “ Amasezerano na Skol agomba kuvugururwa,kuko uru ruganda ruhenda ekipe, tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu.”

Yanavuze ko ikipe ya Rayon sports mu gihe gito igomba kuba ifite imodoka yayo,kandi abakinnyi bagahemberwa ku gihe.

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwatowe

Perezida ni Muvunyi Paul
Visi perezida, Gacinya chance Denys
King Bernard umunyamabanga wa ekipe akanaba ariwe ushinzwe ibiro bya ekipe
Muhire Jean Paul, agirwa umubitsi.

Ikipe ya Rayon sports ni imwe mu makipe akunzwe cyane hano mu Rwanda, benshi ntibatinya kuvuga ko iyi ekipe iramutse ibonye ubuyobozi buhamye ,rwaserera irangwamo ikavamo ,yakomera cyane byinshi byitezwe k’ubuyobozi bushya bwatowe.

Mukundente J Bernard
Tw//jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->