Mukura yanyagiye Kirehe,umukino wa Police na Etincelles urasubikwa kubera imvura

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 15/04/2018, Saa 07:12:38 Yasuwe inshuro 561

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 14 Mata 2018 nibwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Azam Rwanda Premier League) yakomeje ku munsi wayo wa 16.

Hatangiye imikino yo kwishyura.Mukura VS yo mu majyepfo yigirije nkana kuri Kirehe FC yo mu burasirazuba iyinyagira ibitego 4 kuri 0.

Gusa umukino wagombaga guhuza ikipe ya Police Fc VS Eticelles Fc ntiwaje gukinwa kubera ubwinshi bw’imvura yagwaga kuri stade yagombaga gukinirwaho uyu mukino.

DOre uko uko imikino yabaye yarangiye :

Mukura Vs 4-0 Kirehe Fc,

Gicumbi FC 1-1Espoir Fc,

Amagaju Fc0-1Bugesera Fc,

Musanze Fc2-1 Kiyovu .

Nyuma y’iyi mikino yo ku munsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda yakinwe kuri uyu wa Gatandatu,kuri iki Cyumweru taliki ya 25 harakinwa indi isigaye ariyo:
Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare)
Marines Fc vs Miroplast Fc (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de
Kigali).


      

Tanga igitekerezo

-->