Mukura yahishuye impamvu yo kwitwara neza muri Peace Cup kurusha shampiyona

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 6/04/2018, Saa 08:17:28 Yasuwe inshuro 817

Umunyamabanga mukuru w’ ikipe ya Mukura Victory Sports aravuga ko impamvu Mukura irimo kwitwara neza mu gikombe cy’Amahoro kurusha icya shampiyona ari uko abakinnyi benshi bakina inyuma bari bafite ibibazo by’imvune ariko kuri ubu bakaba bameze neza.

Mukura Victory Sports isezereye ikipe ya AS de Kigali mu gikombe cy’amahoro kuri uyu wa kane taliki ya 05 Mata 2018 ,mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ikipe ibarizwa mu karere ka Huye yatsinze ikipe ya AS De Kigali ibitego 2 kuri 1, birangira iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 5 kuri 3.

Umunyamabanga wa MUKURA ,Fidele NIYOBUHUNGIRO agaragaza ibibazo by’imvune nk’ibyabashegeshe cyane muri shampiyona.

Ati:”Abakinnyi bamwe na bamwe twari twaguze bashya bari bafite ikibazo cy’imvune hakiyongeraho n’abandi basanzwe na bo bari baravunitse ,bose muri rusange abari bafite ikibazo cy’imvune bari 10 mu bakinnyi 24 twari dufite bigatuma ikipe ijya gukina ifite abakinnyi batuzuye,ugasanga ku mukino wose muri rusange harimo n’abasimbura dufite abakinnyi 12."

Umutoza wa Mukura Haringingo Francis

Bamwe mubakinnyi b’iyikipe bari bafite imvune mugice cy’ambere cya shampiyona kibanza harimo Fabien ,umuzamu Kimanuka,Tlesor,Kevin,abbouh,Alexis n’abandi.

Ku rundi ruhande hari abagaragaza ko Mukura ifite ikibazo cya ba rutahizamu bashobora kunyeganyeza inshundura ariko ubuyobozi bw’ikipe bukabihakana.

Nyuma y’aho Mukura itsindiye AS de Kigali,ubu yahise ikomeza muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cyitiriwe Amahoro mu Rwanda (Peace Cup),imikino yindi isigaye izakomeza,nyuma yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Follow Rutagengwa on twitter:@rutagengwajean4


      

Tanga igitekerezo

-->