Muhanga: Kabgayi Sport Complex igiye kujya iberaho imikino itandukanye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 9/10/2019, Saa 11:21:25 Yasuwe inshuro 296

Diyosezi ya Kabgayi yahigiye kuba intangarugero mu guteza imbere imikino yakinirwaga mu yindi mijyi harimo imikino yo koga, imikino y’amaboko harimo basketball, tenniss na volleyball ikinirwa ku mucanga ndetse hakaba hari umushinga wo gukomeza bagura ibi bikorwa bizaba bibumbwiye mu cyiswe Kabgayi sport complex ya Hotel saint Andre.

Ibi bikaba byaratangajwe mu mpera ziki cyumweru aho batahaga urwogero (Piscine) ruri ku rwego rwa olimpiki ikaba igiye gutuma abajyaga ahandi bazajya bagana aha bakirinda ingendo zijya mu tundi turere dutandukanye twari dufite ibikorwa nk’ibi.

Umuyobozi wa Hotel saint Andre Kabgayi, Padiri Yozefu NZASINGIZIMANA yemeza ko bashishikajwe nuko bakomeza gutanga serivisi nziza kau babagana ariyo mpamvu yatumye batekereza ku mikino itari isanzwe iba muri iki gice kugirango abakuru nabato babashe kwidagadura kuko bizakomeza kwiyongera iki gice gisanzwe kinazwi mu mikino kizakomeza gukurura abagana aka karere kari mu mijyi yunganira Kigali.

Yagizi ati"Iki gikorwa nikiyongera ku bikorwa diyosezi isanzwe ikora no gufata ibi bikorwa bitandukanye bakabyubaka kugirango hoteli yaguke kandi ku ngeri zose zigana hotel kandi tuzanakomeza nkuko mu bibona turimo kubaka ibibuga bitandukanye harimo ibibuga by’imikino y’amaboko (Piscine, Tennis ikinirwa ku bitaka (terre battu), Beach Volley ×2) kandi dushishikajwe no gukurura abakerarugendo bashya bazaza bagana ibikorwa byacu kandi mwabonye n’abana bitaweho nkuko mwaboibonye”.

Guverine w’intara y’amajyepfo, CG Gasana K. Emmanuel avuga ko iyi hoteri na diyosezi bakoze igikorwa gikomeye kiza kuzuza ibindi bitandukanye birimo kubakwa muri aka karere harimo isoko rya kijyambere ririmo kubakwa n’abikorera ndetse ko mu minsi mike hatangira iyubakwa ryindi hoteri y’inyeyeri 4 igomba kuzaza isanga ibindi bikorwa dore ko uyu mujyi uri muyunganira Kigali yitaweho ngo itere imbere.

Yagize ati "Koko iyi hoteri ifite inyenyeri 3 ariko inatanga serivisi nziza ariko bibaye akarusho kuko yubatse ibibuga naho abantu bakinira bishimisha ikaba ije yuzuza ibibi bikorwa biteganyijwe byaba ibyubakwa ndetse nibiteganywa kubakwa kuko uyu mujyi uri mu mijyi yunganira Kigali kandi igomba gushyirwamo ingufu zishoboka ngo itere imbere kandi turateganya kubaka indi hoteri y’inyenyeri 4 nayo izaba ifite ibindi bikorwa bitandukanye".

Hoteri yitiriwe Mutagatifi Andereya ya Kabgayi yatangiye ari ikigo cy’amahugurwa mu mwaka w’I 1977 kigenda kizamuka mu bikorwa ikaba igeze ku rwego rwa Hoteri yahawe inyenyeri 3 mu myaka 2 ihawe uru rwego, ikaba ikataje mu kongera ibikorwa bitandukanye no kubaka inyubako mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga.

Mu itangizwa ry’uyu mushinga wo kubaka ibikorwa bitandukanye hari hatekerejwe ingengo y’imari isaga miliyoni 230 ariko zishobora kwiyongera bitewe nindi mirimo yagiye ikorwa itari iteganyijwe bitewe n’imiterere yaha hubatswe iyi "piscine semi -olympic" ifite metero 25 z’uburebure na metero 12 z’ubugari ndetse ikaba ifite ubujyakuzimu bwa metero 3.20 aharerehare naho ahato hakaba hafite 1.10 ndetse naho abana bazajya bakirira kugeza ku myaka itanu.
Amafoto: T YAK NATION

AKIMANA Jean de Dieu@rdn- MUHANGA