Muhanga: Hari ababyeyi bahindura ibyangombwa by’abana babo ngo bahagararire igihugu mu mikino

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/11/2019, Saa 13:04:51 Yasuwe inshuro 137

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri “FSS”, Padiri Gatete Innocent ari mu karere ka Ruhango, yagaye ababyeyi bamwe na bamwe bahindurira abana babo nkana imyirondoro, kugirango bitabire amarushanwa atandukanye bahagarariye igihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga imikino yo mu mashuru yo ku rwego rw’abatarengeje imyaka 17 mu karere ka Muhanga ahakiniwe imikino y’amaboko harimo basketball, volleyball, handball, netball ndetse n’umupira w’amaguru.

Yagize ati"Nibyo koko hari ababyeyi batabaruza abana ku gihe, baba bafite impano yo gukina umukino runaka ariko rimwe na rimwe ugasanga bagabanyije imyaka yabo cyangwa bagakoresha imyirondoro ya barumuna babo kuberako bashaka ko bahagararira igihugu mu makipe y’abakiri bato".

“Minisiteri y’Uburezi yazanye uburyo bw’ikoranabuhanga no gukurikirana abana aho biga bizagabanya abahindura imyaka kugirango abana bage bakina koko bafite ya myaka iteganyijwe ndetse hakenewe ko ababyeyi bajya bandikisha abana hakiri kare kuko unasanga hari abagera hejuru bakazana indi myirondoro bo bemeza ko bibeshye mu kubashakira ibyangombwa”.

Yongeyeho ko abana bafite impano ariko izi mpano zigomba guherekezwa no kwitwara neza mu ishuri ndetse bakaba intangarugero muri byose kugirango bakomeze guhesha isura nziza igihugu ariko hakenewe ubufatanye n’inzego zose bireba.

Yagize ati"Abana bafite impano ariko ntago impano ihagije gusa hakenewe yuko bagira imyitwarire myiza ibatandukanya n’abandi kugirango bajye bakina baheshe igihugu ishema mu ruhando mpuzamahanga ariko hakenewe uruhare rwa buri wese mu iterambere rya siporo".

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara imyirondoro y’abakinnyi bagenda bagaragarwaho mu kuzamura cyangwa bakagabanya imyaka cyane mu mupira w’amaguru ndetse ibikomeye byabayeho nuko urwanda rwari rugiye kujya mu marushanwa Nyafurika nyuma yo kunganya na Congo Brazzaville 2-2 hakitabazwa penariti.

Ndetse mbere yo gukina uyu mukino yari yatsinze Libya ibitego 3-0. CAF yaje guhagarika Taggy Etekiama taliki ya 13/8/2013. Ndetse mu mikino 2 amavubi aherutse gukina Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi yakinnye umukino 1 gusa naho Kimenyi Yves bagaragaweho imyirondoro 2 itandukanye ntibakinishwa.

Gusa ibi byibazwaho n’abakunzi b’imikino itandukanye kuko usanga ari umuco ku buryo utanamenya imyaka nyayo y’abakinnyi kubera guhindagura imyirondoro.

Abitwaye neza bahemwe

AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga