Muhanga: Abakora siporo basabwe kuyikora kinyamwuga ikabatunga

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 12/08/2019, Saa 18:42:00 Yasuwe inshuro 162

Umuyobozi wa Komite olimpiki yu Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens avuga ko bikwiye ko imikino yose ikwiye guhera hasi mu tugari bagahiganwa ndetse hagashyirwamo imikino yahozeho nko gukirana nindi itandukanye ndetse igatunga abayikina ariko bagatwara n’imidari ndetse bakajya banahembwa mu gihe bahize abandi.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’intara y’amagepfo mu gutanga ibihembo ku karere kahize abandi mu turere dutatu twahiganye aho akarere ka Muhanga karushije utundi bari bahanganye.

Munyabagisha ati"Nka komite olimpiki y’ U Rwanda twifuza ko siporo kuri bose ikwiye guhera ku rwego rw’Akagari bagahiganwa ndetse hakazamo nimwe mu mikino itandukanye yajyaga ikinwa kera nko gukirana ndetse n’imikino njyarugamba hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato bazanitwara neza mu guhesha imidari igihugu mu gihe basohokeye igihugu ahantu hatandukanye".

Yongeyeho ko kandi muri iyi mikino hajya habonekamo ibihembo byo kugirango abantu bahangane bagamije gutwara ibikombe ndetse abantu bakurane umuco mwiza wo kurushanwa no guhesha ishema aho baturuka.

Yagize ati"Tuzagerageza kureba niba hajya haboneka ibihembo byo guhemba abitwaye neza kugirango babashe gukomeza guhanganira imidari ari nako bahesha ishema aho bakomoka ariko kandi banabashe kuzamura urwego rwo kubasha guhesha ishema igihugu mu marushanwa bashobora kugihagarariramo".

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo,CG Gasana K Emmanuel avugako nubwo ku ikubitiro bafashe uturere dutatu gusa ariko hagiye gukurikiraho ikiciro cyo gufata uturere twose tugize iyi ntara abazahiga abandi bakazahabwa imodoka kubera guhiga utundi kandi bikazahabwa umwanya mugari wo kubikurikirana akomeza abibutsa ko ukora siporo akomeza kugira ubwirinzi butatuma arwara indwara zitandukanye zitandura.

CG Gasana ati"Ku ikubitiro twatangiranye nutu turere dutatu kugirango turebe uko bimeze ariko twabibonye bityo ibikurikiyeho nuko tugiye gufata utundi turere twose akazahiga utundi nk’intara tuzagahemba imodoka yjya ibafasha mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu bice byo mu cyaro”.

Tugiye kunoza uburyo byakorwa neza kandi bigahabwa umwanya muremure kugirango tubikurikirane neza ariko birakwiye ko abantu bose bumva uruhare rwa siporo bakora mu kubarinda indwara zitandukanye zitandura zimwe abantu bita karande".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice yemeza ko igikurikiyeho ari ugutangiza iki gikorwa mu mirenge yose igize aka karere kugirango buri muturage abashe kumva uruhare rwe mu kurwanya indwara kandi hanaboneke abavamo abanyempano bajya bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye kandi imapno zirahari.

Yagize ati "Tugiye gukwirakwiza iyi gahunda mu bice byose bigize aka karere ndetse tunakurikirane neza ko abaturage bitabira neza bizagabanya indwara zitandura zirmo imivuduko ndetse nizindi zigenda zigaragaza ariko bizanadufasha kumenya impano bamwe muribo bafite cyane ku bakiri bato bashobora guhagararira igihugu mu marushanwa atandukanye batumwamo mu gihe bigaragara ko bafite ibipimo ngenderwaho".

Mu byagendeweho batanga amanita kuri utu turere dutatu twarushanwaga harimo uko umutekano wo mu mihanda banyuragamo bakoraga siporo wabaga ucunzwe, ubuzima bwabo ,ubwitabire bw’abaturage ndetse n’ubutumwa bwahawe abaturage nyuma ya siporo ndetse n’abakoreshaga siporo maze akarere ka Muhanga gahiga utundi ku manota 81% gakurikirwa na Nyanza ku manota 76% naho Huye iza ifite 62% gusa muri rusange amarushanwa atangira igipimo intara yifuzaga cyagezweho.

Akarere kabaye aka mbere kahawe igikombe n’icyemezo cy’ishimwe ndetse utundi duhabwa icyemezo cy’ishimwe gusa ariko ngo mu minsi izaza hazajya hajyano n’ibindi bihembo.

Gusa ngo bazakomeza guharanira ko bazarusaha Kigali na Rubavu nubwo bikomeye ariko ngo niyo ntego bashaka kugeraho.




AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga