Mugabe Bonnie yagizwe umuvugizi wa FERWAFA

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 9/04/2018, Saa 14:29:17 Yasuwe inshuro 166

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko ryagize Mugabe Bonnie umuvugizi waryo mushya.

Izi nshingano arazifatanya no kuba ari nawe munyamabanga mukuru.

Mugabe ashyizwe kuri uyu mwanya awusimburaho Ruboneza Prosper wari umaze igihe gikabakaba imyaka 2 kuko yatangiye izi nshingano mu mwaka wa 2016.

Mu nshingano zireba Mugabe nk’umuvugizi ni uguhuza FERWAFA n’itangazamakuru kimwe n’abanyamuryango bayo kimwe n’ibijyanye no kwamamaza.

Si ubwa mbere Mugabe abaye umuvugizi wa Ferwafa kuko yaherukaga kuri uyu mwanya mu kwezi kwa 11 muri 2014.

Bonnie Mugabe, wari umaze igihe ashimwa n’abanyamakuru batandukanye mu
gutanga amakuru akenewe, icyo gihe muri 2014 yasezerewe hadatangajwe impamvu itumye avanwa ku kazi.

source:ferwafa.rw


      

Tanga igitekerezo

-->