Menya "etapes" za Tour du Rwanda n’amakipe azitabira

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 11/11/2017, Saa 09:27:29 Yasuwe inshuro 1187

Olivier Grandjean, umwe mu mpuguke zitegura Tour du Rwanda yatangaje ko amakipe 17 ari yo yari yemeje ko azitabira ,ariko ikipe ya Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani iza gutangaza ko itazitabira mu minsi ishize hasigara amakipe 16, abakinnyi bose hamwe akaba ari 79 bazitabira.

Aya makipe ni ikipe y’u Rwanda « Team Rwanda », Benediction Club na Les Amis Sportifs zo mu Rwanda.

Hari kandi ikipe y’igihugu ya Maroc, Mauritius , Ethiopia, Eritrea, Algéria, Dimension Data For Qhubeka (Afruika y’Epfo), Tirol Cycling Team (Autriche), Team Illuminate (USA), BIKE Aid (Ubudage), Dukla Banska Bystrica (Slovakia), Team Lowestrates.Ca (Canada), Haute-Savoie-Auvergne Rhône-Alpes (France) na Team Kenya Riders Safaricom (Kenya).

Tour du Rwanda 2017 izatwara miliyoni 500 nk’uko Bayingana Perezida wa FERWACY, abivuga.

Ibi bikaba byaratewe n’uko abaterankunga biyongereye nk’uko byatangajwe na Jean Claude Herault , umuyobozi w’isiganwa akaba anafasha mu bijyanye no gushaka abaterankunga.

Uretse abaterankunga bari basanzwe barimo Minisiteri y’umuco na siporo “MINISPOC”, SKOL, COGEBANQUE, Rwandair, RDB, SP, Ameki Color, Radiant, Inyange, Seba-med hiyongereyo n’abandi baterankunga barimo Rwanda Tea izatanga n’umwambaro w’uhatana kurusha abandi, RMC (uruganda rukora za moto) na Rwanda Foam.

Tour du Rwanda iheruka yegukanwe na Ndayisenga Valens wakiniraga ikipe ya Dimension Data for Qhubeka gusa azaba akinira ikipe ya Tirol yo muri Autriche.

Dore uko gahunda y’iri siganwa ipanze kuva kuri 12 Ugushyingo kugera kuri 19 ubwizaba isozwa.

Taliki 12-11-2017
Prologue: Kigali-Kigali (3,3 km)

Taliki 13-11-2017
Kigali-Huye (120,3 km)

Taliki 14-11-2017
Nyanza-Rubavu (180 km)

Taliki 15-11-2017
Rubavu-Musanze (95km)

Taliki 16-11-2017
Musanze- Nyamata (121 km)

Taliki 17-11-2017
Nyamata-Rwamagana (93.1 km)

Taliki 18-11-2017
Kayonza-Kigali (86.3 km)

Taliki 19-11-2017
Kigali-Kigali (120 km)


      

Tanga igitekerezo

-->