Maurice Munyentwali yareze Radio 10 n’umunyamakuru wayo ku gusebya no gutuka Rayon

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/10/2017, Saa 10:53:32 Yasuwe inshuro 5196

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports FC, baravuga ko babajwe n’amagambo Itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ryatangaje ku nkuru yavuzwe ku munsi w’ejo ko Rayon yabonye ikibuga cyo gukoreraho imyitozo biyigoye,ibi rero byanatumye uwitwa Maurice Munyentwali atanga ikirego ku Urwego rw’Abanyamakuru rushinzwe kwigenzura RMC

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL bwandikiye Rayon Sports buyimenyesha ihagarikwa ry’agateganyo ry’amasezerano y’ubufatanye, ari na ryo ryagize ingaruka zo guhagarikwa kw’iyi kipe ku kibuga cy’imyitozo urwo ruganda rwayubakiye.

Icyo cyemezo cyo guhagarika iyi kipe gukorera imyitozo kuri icyo kibuga mu Nzove cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa gatatu tariki ya 25 Ukwakira, iyi kipe ihita yimukira ahahoze ari imbehe yayo, hazwi nko kuri Malaria mu Rugunga.

Icyakora uburyo icyo kibuga kimeze, abatoza baje gusanga kitabereye kwitegurirwaho umukino nk’ugomba guhuza Rayon Sports na Kirehe FC kuri Stade ya Kigali kuwa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira, basaba gusubira ku Mumena aho bakoreraga mbere yo kujya mu Nzove.

Icyakora kuri iki kibuga cyahoze ari Stade de l’Amitie, yahageze igirango ihakorere imyitozo ariko irahirukanwa,ihita yimukira ku kibuga cya FERWAFA.

Iby’uru rugendo rwa Rayon mu gushaka ikibuga yitorezaho byagarutsweho n’ibitangazamakuru byinshi yaba ibyandika cyangwa se ibivuga, ariko bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibatinya gutunga agatoki bamwe bavuga ko babyitwayemo nabi dore ko ngo hari n’abatukanye.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports Munyentwali Maurice ntiyazuyaje yahise atanga ikirego ku Urwego rw’Abanyamakuru rushinzwe kwigenzura (RMC )akaba arega Radio10 nk’igitangazamakuru, ariko akanarega umunyamakuru wayo Bagirishya Jean de Dieu (Jado castar).

Icyo Maurice Munyentwali agenderaho arega ngo ni ugusebanya no gutukana byakozwe n’uwo munyamakuru, akabikorera kuri Radio 10, mu kiganiro cya Siporo cyatambutse kuwa Kane tariki ya 26/10/2017 hagati ya saa 10h00 na saa 12h00 za mu gitondo.

Nk’uko bigaragara muri iki kirego Rwandadailynews.com ifitiye kopi, ngo muri icyo kiganiro, ngo umunyamakuru Jado Castar yakoresheje imvugo nyandagazi asebya ikipe ya Rayon Sports, aho ngo yayigereranyije na "Roho mbi ibunga yabuze ingurube ijyamo".

Ngo iyi mvugo igize igikorwa cyo gutakana no gusebanya kandi inyuranije n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru mu Rwanda ndetse gutukana no gusebanya bihanwa n’amategeko.

Maurice Munyentwali yemereye Rwandadaily News koko yatanze ikirego kandi akavuga ko yagitanze ku giti cye nk’umufana wa Rayon Sports.

Twagerageje kuvugisha izindi mpande zirebwa n’iki kibazo ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Rwandadaily news ifite kopi y’iki kirego cyose

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    sasa   |   ku wa 27/10/2017, Saa 12:01

    ampayinka castar byo harubwo arengera.nubwo abantu baba bari mu makosa ariko ndumva adakunda rayon kurusha twe abakunzi bayo.so abanyamakuru bajye batekereza kubyo bagiye gutangaza kuko baba bakurikiwe nabantu benshi

  • 2

    Emmy nshimiye   |   ku wa 27/10/2017, Saa 12:22

    Ngo "nkaroho mbi ibunga yabuze ingurube Ijyamo???" mbega burya kwa kwigira Inararibonye nokwivugisha yitsa Imitima yigira umuntu ukaze discipline ye nuku Ingana???,,, Ntabya castar nuko arumuyobozi wa Radio naho ubundi nakamusabiye kwirukanwa umunyamakuru udashobora gucontrolla ururimi rwe c apuuuuuu!!!

  • 3

      |   ku wa 27/10/2017, Saa 12:48

    Igitekerezo*ibyo sawa cyane

  • 4

    Huuuu   |   ku wa 27/10/2017, Saa 13:35

    Maurice turamushyigikiye cyane. Ibi bibere isomo abafana bose ba Rayon babishoboye, bajye bahora biteguye kurega umunyamakuru wese ushakira indonke mu kuvuga nabi ikipe ya rayon.

  • 5

    Flora   |   ku wa 27/10/2017, Saa 19:13

    Njye ndabona castar yavuze ukuri kd numugani yaciye siwe wawuhimbye so
    Burya kko ukuri kuraryana
    Ese iyo rayon irarenda kuzenguruka gutyo bayamagana yasubiye i nyanza!!!

    Nuwagiye kurega yareze ubusa rwose yikirigise kd azika

    Ntakibi castar yavuze usibyeko abantu twanga abatubwiza umuri

  • 6

    Nsangi   |   ku wa 27/10/2017, Saa 19:17

    Njye ndabona castar yavuze ukuri kd numugani yaciye siwe wawuhimbye so
    Burya kko ukuri kuraryana
    Ese iyo rayon irarenda kuzenguruka gutyo bayamagana yasubiye i nyanza!!!

    Nuwagiye kurega yareze ubusa rwose yikirigise kd azika

    Ntakibi castar yavuze usibyeko abantu twanga abatubwiza umuri

  • 7

    Nsangi   |   ku wa 27/10/2017, Saa 19:18

    Njye ndabona castar yavuze ukuri kd numugani yaciye siwe wawuhimbye so
    Burya kko ukuri kuraryana
    Ese iyo rayon irarenda kuzenguruka gutyo bayamagana yasubiye i nyanza!!!

    Nuwagiye kurega yareze ubusa rwose yikirigise kd azika

    Ntakibi castar yavuze usibyeko abantu twanga abatubwiza umuri

  • 8

      |   ku wa 27/10/2017, Saa 19:48

    Igitekerezo*Ninka Patrick Haburugira Akunda Kuvuga Nkumufana Kuruta Kuvuga Nkumynyamakuru

  • 9

      |   ku wa 28/10/2017, Saa 04:44

    Hhhh reyon sport ntishobotse niyumvako bavuga ibyayo Bibi ahubwo bumva bakumva ibyabandi nukuzashaka akanya tukabigisha kuba umu star icyaricyo tukanabigisha gufana

  • 10

    King   |   ku wa 28/10/2017, Saa 05:41

    Igitekerezo*Ark mwabaye mute abanyamakuru ba redio 10.bashirisoni kenshi ndabumva ngaceceka ark bavuga amafuti menshi cyane.

  • 11

      |   ku wa 28/10/2017, Saa 07:09

    ni gute ikipe yubukombe itagira ikibuga ikoreraho imyitozo? Ntakibi yavuze ahubwo bibakangure mube serious.

  • 12

    Ndayambaje isaac   |   ku wa 28/10/2017, Saa 07:42

    Mbega umugabo ukomeza ibintu nagabaoyerwose uziko wagirango ntiyagiye mu torero

  • 13

    japul   |   ku wa 28/10/2017, Saa 10:01

    nonese niba ibunga nka roho mbi yaretse ikamujyamo.gusa agira ivuzivuzi yigize umuhanga,utariwe.

  • 14

    bizi   |   ku wa 28/10/2017, Saa 18:07

    Igitekerezo*reka mbabwize ukuri ntawahakana ubuhanga bwa castar pe ariko reka mbacire umugani:iyo umukobwa yibonye ubwiza biba bibi ariko iyo ubwiza bwe bubonywe nabandi biba byiza.mwekagirimana mwe muzi castar wa 2015 niwe wubu mujwi?muzakurikire neza muzasanga asigaye yiha kuvuga ijwi yigana H.E paul kagame asigaye avuga yirutsa ashaka gushishura ijwi rya H.E nuko byamunaniye.nibaruko yabaye umuyobozi wa radio njye byarancanze?nukuri muzakore research kwijwi rye ryo muri 2013 mugereranye niryubu.

  • 15

    BABU   |   ku wa 29/10/2017, Saa 18:43

    Niba yavuze se ibiroho yakosheje,ubundi ko numva muri benshi kuki mubura aho mukwirwa muri iki gihugu.Amatiku y’aba rayon ntazashira ni nacyo mwapfuye na SKOL ngo yabahaye akabari ibima depot.nuko ariko mukwiriye.

  • 16

    Wa23   |   ku wa 1/11/2017, Saa 13:09

    ntibikwiye

Tanga igitekerezo

-->